Kuva uru rubanza rwatangira tariki ya 18 Nzeri 2026, Nsengimana ni umwe mu bavugwa cyane bitewe n’amakuru cyangwa ubuhamya, nk’uko abanyamategeko ba Ingabire babivuga.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Nsengimana yavuze ko habaye amahugurwa yiswe ay’Icyongereza nyamara yaracuriwemo umugambi wo guhirika ubutegetsi binyuze mu nzira zitarimo urugomo.
Uyu munyamakuru, nk’uko Umushinjacyaha yabivuze, yatanze ubuhamya avuga ko aya mahugurwa afitanye isano n’inyandiko “Urwandiko rw’Inzira” cyangwa ‘Roadmap’ Ingabire yanditse afatanyije na Ntaganda Bernard wa PS Imberakuri.
Ubushinjacyaha kandi bwerekanye video y’uwitwa Kagabo Mireille uzwi nka Mimi, yatambukijwe kuri Umubavu TV, aho yateguzaga abantu gukurikira ikiganiro kijyanye n’umunsi wa Ingabire Day, aho yumvikanye avuga ko Abanyarwanda bicwa, bashimutwa, bakanafungwa.
Nsengimana yabajijwe kuri iyi video, avuga ko Ingabire ari we wamusabye kuyitambutsa ku muyoboro wa YouTube, gusa abanyamategeko ba Ingabire bo babwiye urukiko ibyavuzwe na Kagabo atari we byabazwa.
Ubushinjacyaha kandi bwerekanye ‘chat’ ya WhatsApp aho Ingabire na Nsengimana bemeranyije ku gutambutsa ikiganiro kuri Ingabire Day.
Mu ibazwa rimwe, uyu munyamakuru yemeye ko uwo yaganiraga na we yise “Inkora IVU” ari Ingabire Victoire kandi yavuze ko kugira ngo ikiganiro gitambuke, hakenewe amafaranga.
Abanyamategeko ba Ingabire bagaragaje ko Nsengimana yahinduye imvugo ye yo mu 2021, ubwo yabazwaga mu 2025, ahinduka umutangabuhamya kandi ari mu baregwa muri uru rubanza.
Kuri uyu wa 9 Ukwakira 2026, Me Bruce Bikotwa yabwiye Ubushinjacyaha ikiganiro cya Kagabo atari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko Ingabire yateguye Ingabire Day, ahubwo ko uyu munsi wari usanzweho, kandi ko wateguye n’ababa mu mahanga bagize ihuriro ‘Collectif du 14 Octobre’.
Ati “Ntabwo Ubushinjacyaha bufite kuzana icyo gikorwa, bukagihindura igikorwa n’ikimenyetso kugira ngo bugaragarize urukiko ko uregwa yakoze icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda.”
Me Bikotwa yavuze ko kuba baratumiwe gukurikira ikiganiro cyari gutambuka kuri Umubavu TV, kitanigeze gicaho, agaragaza ko uwo munsi utari wakagezweho.
Uyu munyamategeko yavuze ko ubushinjacyaha bwifashishije iki kimenyetso bushingiye ku buhamya bwahawe kandi bukemangwa, bwagiye butangwa mu rukiko.
Me Bikotwa yavuze ko Ubushinjacyaha butari guhuza mu buryo bufatika iyi video n’uregwa, aho bugendera ku bimenyetso bitavuga neza mu buryo busobanutse uruhare Ingabire ayifitemo.
Ati “Ese ni we wayikoze? Ni we wayihaye Mimi?”
Yavuze ko Ubushinjacyaha bwashingiye ku bimenyetso bimeze nk’ibitekerezo, akomoza kuri Nsengimana Theoneste wavuze ko Ingabire afite uruhare muri iyi video.
Ati “Ntabwo Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko inshingano Ingabire yaba yarahaye Mireille yo gutangaza iriya video, akayimuha ku buhe bubasha. Kuko uyu Mireille nta n’ubwo ari umurwanashyaka wa DALFA Umurinzi.”
Me Bikotwa ati “Ubushinjacyaha burimo burashaka byanze bikunze amahugurwa na Ingabire Day. Kandi mu by’ukuri twagaragaje ko ntaho bihuriye.”
Ati “Tukaba dusanga rero ibivugwa n’Ubushinjacyaha bise igikorwa n’ikimenyetso, ntabwo ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko Ingabire Victoire yakoze icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda.”
Kuri Nsengimana by’umwihariko, Me Bikotwa yagaragaje ko atumva uburyo Nsengimana aregwa muri uru rubanza ariko agatanga ubuhamya bushinja Ingabire.
Ati “Araregwa muri uru rubanza, hanyuma agakoreshwa nk’umutangabuhamya ushinja Ingabire. Twebwe tukaba dusanga rero ko ubuhamya bwa Theoneste ntabwo bufatika, ntabwo bwizewe.”
Perezida w’Iburanisha yabajije Me Bikotwa niba kuba umuntu aregwa bimubuza gutanga ubuhamya, asubiza ati “Icyo dushaka kuvuga ni uko ubu buhamya budafatika ku buryo urukiko butabushingiraho. Ibibazo yagiye abazwa bimeze nk’ibitekerezo. Ese Nsengimana Theoneste we ni umwana utujuje imyaka y’ubukure?”
Me Bikotwa yakomeje yibaza kuri Nsengimana, ati “Ni umuntu udafite ubushobozi ku buryo niba ari ikintu kibi, undi akamubwira ngo gikore, adashobora gushishoza? Ni n’umunyamakuru ufite ubunararibonye kuko ibikorwa bye turabibona kuri murandasi.”
Umucamanza yabajije niba bemera ko uregwa yakwifashishwa nk’umutangabuhamya, Me Bikorwa ati “Mu itegeko rya kera, ntabwo byari byemewe ariko ko amategeko yagiye ahinduka, ni icyuho twagiye tubona mu mategeko. Ese Nsengimana yabajijwe ikibazo ari mu bihe bihe?”
Me Bikotwa yavuze ko kureba ibihe umuntu yatangiyemo ubuhamya ari ngombwa, asobanura ko igihe Nsengimana yabazwaga yari afunzwe kandi ko inshuro imwe atari yunganiwe.
Me Gatera Gashabana yavuze ko Nsengimana agifatwa, yari yunganiwe, ati “Agifatwa, yabajijwe yunganiwe. Icyo gihe mu kwiregura, yibanze ku ngingo y’itegeko rigenga itangazamakuru, aravuga ati ‘Nifashishije itegeko rigenga ibanga ry’akazi, sinshobora kuvuga’.”
Uyu munyamategeko yavuze ko ubwo Nsengimana yabazwaga n’Ubushinjacyaha mu 2025, atari yunganiwe, kandi ko yibagiwe ibyo yari yaravuze mbere, amena ibanga ry’umwuga, abazwa ibibazo bimuha ibitekerezo by’ibyo asubiza.
Me Gatera yavuze ko Ubushinjacyaha bushaka kwifashisha ubuhamya bwafashwe mu buryo burenga ku mategeko, asaba urukiko kutabuha agaciro.
Umucamanza yibukije aba banyamategeko ko Nsengimana yavuze ko Ingabire ari we wamusabye gutangaza ibyavuzwe na Kagabo Mireille, kandi ko uyu munyamakuru yanireguye avuga ko ibyavuzwe na Kagabo atari ukuri.
Me Gashema Felicien yavuze ko Nsengimana yabajijwe niba hategurwa ikiganiro kigatambuka kuri Umubavu TV, arabyemera ariko asaba ko ibyo byashakirwa amafaranga.
Me Gashema yavuze ko Nsengimana yemeraga ko video itambuka, ariko ko nyuma yahinduye uruhande, agaragaza ko yarimo ikibazo.
Umucamanza yasobanuje neza, Me Bikotwa ati “Icyo tunenga ni uko ubwo buhamya uburyo bwabonetsemo. Bwabonetse mu iyicwa ry’itegeko rigenga umwuga w’umunyamakuru. Mu ibazwa yari yavuze ko ari ibanga ry’umwuga ariko Ubushinjacyaha ntabwo bwamuhaye amahoro.”
Me Gashema yunzemo ko Ubushinjacyaha bwafashe inshingano y’urukiko ko gusaba Nsengimana ubuhamya, kandi ko icyo gihe, nk’umuntu wari ufunzwe, uyu munyamakuru atari mu bihe byiza byo gutanga ubuhamya.
Umucamanza yibukije ko Ingabire yemeye ko Nsengimana atangaza iki kiganiro, ati “Icyo si ikibazo. Kuba namubwira ngo ntangariza inkuru, icyo ntabwo ari ikibazo. Ikibazo ni ibyatangajwe. Ari na byo Ubushinjacyaha bubarega.”
Umushinjacyaha yasabye ijambo, ati “Mu by’ukuri kuva ejo, ubwunganizi bwa Ingabire buriho buratandukira. Ntabwo barimo bariregura ibyo twagaragaje nk’Ubushinjacyaha.”
Yasobanuye ko ibyo Ubushinjacyaha bwagaragaje ari ibyo Nsengimana yavuze mu Bugenzacyaha. Ati “Ibyo Nsengimana Theoneste avuga ni ibyavuzwe mu Bugenzacyaha. Ntitwumva impamvu bibasira Ubushinjachaha. Ntituzi impamvu babyitirira Ubushinjacyaha.”
Nyuma y’aho abanyamategeko bavuze ko Nsengimana yabujijwe amahoro n’Ubushinjacyaha, Umucamanza yababwiye ati “Amagambo nk’ayo yo kuvuga nabi urwego, ntabwo ari byiza mu miburanishirize.”
Me Gatera asabye imbabazi, ati “Hashobora kuba habaye akabazo k’Ikinyarwanda” asubiramo ko Nsengimana yabanje kwishingikiriza ku itegeko rigenga itangazamakuru mu ibazwa rya mbere, ariko nyuma yemera kuvuga.
Nsengimana yafashe ijambo, asaba urukiko ko umunyamategeko wa Ingabire akwiye kureka kuvuga ko yabujijwe amahwemo kuko bitabaye.
Ati “Yakuramo akantu ko kumbuza amahwemo. Nta wambujije amahwemo. Agakuremo.”
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu ibazwa ryo mu 2025, Nsengimana yavuze ko inyandiko ‘Urwandiko rw’Inzira’ yanditswe na Ingabire na Ntaganda ifitanye isano n’amahugurwa bamwe mu bo bareganwa bakoze.
Aya mahugurwa, nk’uko Ubushinjacyaha bwabisobanuye, yiswe ayo kwiga Icyongereza ariko nk’uko byagaragajwe n’umutangabuhamya Nzabandora Boniface uri mu bayitabiriye, yari agamije gukuraho ubutegetsi binyuze mu nzira zitarimo urugomo.
Me Gashema avuze ko Nsengimana yifashishijwe mu ibazwa nk’umusesenguzi, bityo ko nta kintu azi kuri iyi nyandiko izwi na none nka ‘Roadmap’ ku buryo yari gusobanura intego n’ibikubiyemo.
Uyu munyamategeko yavuze ko ibyo Nsengimana yavuze bitashingirwaho mu kwemeza ukuri ku ntego y’iyi nyandiko, ahubwo ko Ingabire ari we wari gusabwa ibisobanuro nyakuri kuri iyi nyandiko.
Ingabire yarangije kwiregura kuri uyu wa 9 Ukwakira, abifashijwemo n’abanyamategeko be batatu. Urukiko rwasabye Ubushinjacyaha gutegura imyanzuro ya nyuma isubiza ubwiregure, uregwa na we asabwa gutegura iya nyuma.
Urukiko Rukuru rwa Kigali rwanzuye ko urubanza rwa Ingabire ruzakomeza tariki ya 17 Ugushyingo 2026, saa tatu za mu gitondo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!