Nk’uko ikinyamakuru RPA kibisobanura, ku nshuro ya mbere, abapolisi barimo komiseri wa Polisi muri Komini Rugombo tariki ya 29 Mutarama bagiye mu rugo rwa Ntwari ku nshuro ya mbere, nyuma barataha.
Aya makuru akomeza avuga ko aba bapolisi basubiye kwa Ntwari tariki ya 31 Mutarama, bamuta muri yombi, ubu akaba afungiwe kuri kasho ya Polisi ku rwego rw’intara.
Abaganiriye n’uyu Munyarwanda usanzwe akorera ubucuruzi muri iyi ntara basobanuye ko mbere y’uko atabwa muri yombi, yari yababwiye ko afite amakuru y’uko hari abashaka kumushimuta, biturutse ku makimbirane yagiranye n’undi mucuruzi witwa Ntacombaye Joseph.
Umwe muri bo yatangaje ko ifungwa rya Ntwari rikomoka ku mwuka mubi watutumbye hagati y’u Burundi n’u Rwanda, ugatuma imipaka ifungwa tariki ya 11 Mutarama.
Yagize ati “Ntekereza ko Ntacombaye ari we wahamagaye Polisi. Ariko ikigaragara ni uko ibyo ashinjwa byahindutse politiki kubeta ko Ntwari ari Umunyarwanda.”
Ntwari amaze imyaka irenga 20 muri Cibitoke. Abana n’umugore we w’Umurundikazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!