00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusanzu Abavoka batanga mu rugaga wageze kuri miliyoni 1 Frw

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 December 2025 saa 11:42
Yasuwe :

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, RBA, rwazamuye umusanzu w’abavoka barubarizwamo, uva ku bihumbi 700 Frw ugezwa kuri miliyoni 1 Frw.

Umusanzu w’abavoka utangwa buri mwaka, ni wo ukurwamo ubwishingizi bw’ubuvuzi ku bavoka, kubeshaho urugaga n’ibindi bikorwa bitegurwa na rwo.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yavuze ko batifuzaga kuzamura amafaranga y’umusanzu ariko ko kubikora muri uyu mwaka byashingiye ku bintu byinshi urugaga rugomba gukora.

Ati “Icyifuzo cyacu cy’ibanze ntabwo cyari ukuzamura umusanzu muri uyu mwaka. Impamvu ni iyihe? Ni ukubera ko tuzi neza uko ubukungu bumeze ku ruhande rw’abavoka. Ariko ku rundi ruhande dufite n’ibyo tugomba gukora nabyo byadusabaga amikoro menshi ku buryo buri muntu wese uri hano, atabasha kubyiyumvisha.”

Yakomeje agaragaza ko mu rwego rwo kuvuza abavoka binyuze mu bwishingizi bakoresha biri mu bitwara amafaranga menshi kubera ibiciro by’imiti bigenda byiyongera.

Ati “Kuva twatangira gukora imirimo yo kuvuza abavoka mu 2018, buri mezi atandatu ibiciro by’imiti dukoresha biravugururwa, kandi iyo bivuguruwe biba bizamuka kubera ko igurwa hakoreshejwe amadolari. Kugira ubyumve neza, dutangira gahunda y’ubwishingizi idolari ryari kuri 800 Frw uyu munsi rigeze kuri 1.450 Frw ni hafi inshuro ebyiri.”

Yerekanye ko kuri ubu abivuza bakoresheje ubwo bwishingizi bageze kuri 5.500 barimo abavoka n’imiryango yabo.

Yerekanye ko kuri ubu urugaga rufite abarwayi barindwi barwaye kanseri bari kuvuzwa, abarwayi 20 barwaye diabète n’abandi batandukanye.

Yagaragaje ko hashyizweho uburyo bwo kwishyura mu byiciro bitandukanye mu rwego rwo gufasha abavoka kutagorwa no kubona umusanzu.

Me Nkundabarashi yerekanye ko mu 2026 binyuze mu mafaranga y’umusanzu ruzinjiza 1.510.300.000 Frw, ruzinjiza kandi 78.242.448 Frw azava ku nyungu ku mafaranga y’ubwizigame bw’urugaga buri muri RNIT Iterambere Fund.

Urugaga kandi ruteganya kwinjiza miliyoni 240 Frw azatangwa na Minisiteri y’Ubutabera, A4ID izatanga miliyoni 44,2 Frw, mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeye gutanga miliyoni 40 Frw mu mushinga wo kunganira abatishoboye bafite ubumuga n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yashimangiye kandi ko hashingiwe ku bikorwa by’ishoramari abavoka bakomeje gukora, igihe kizagera ntibabe bagisabwa imisanzu cyangwa ikabanywa cyane.

Yerekanye ko mu mwaka wa 2026 Urugaga ruteganya gukorana n’Umushoramari ufite Ikigo cya ABC Hotel wo mu Bushinwa ushaka gushyira hotel yitwa Juris Park Hotel mu nzu y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yavuze ko umusanzu w’Abavoka wageze kuri miliyoni 1 Frw
Hasobanuwe impamvu umusanzu w’abavoka wageze kuri miliyoni 1 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages