Umushinjacyaha Mukuru Brammertz asuye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma y’itabwa muri yombi rya Kayishema Fulgence ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, yakoreye mu yari perefegitura ya Kibuye, Segiteri ya Nyange.
Biteganyijwe ko Brammertz asazura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange ndetse azanagirana ibiganiro n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri ako gace.
Uyu mushinjacyaha kandi azagirana ibiganiro n’abakotse jenoside abagizweho ingaruka na Jenoside ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Nyange.
Urugendo rwa Serge Brammertz kandi mu Rwanda, biteganyijwe ko azagirana ibiganiro n’uhagarariye Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Rwanda, IBUKA.
Azagira kandi umwanya wo gusobanurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amakuru arebana n’itabwa muri yombi rya Kayishema Fulgence n’ahazaza he mu nkiko, aho urubanza rwa Kabuga Félicien rugeze n’uko ibiro by’ubushinjacyaha bikomeje gutanga umusanzu mu gutuma abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda babiryozwa.
Umushinjacyaha Serge Brammertz kandi azagirana ibiganiro bitandukanye n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu barimo Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Aimable Havugiyaremye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye.
Ibiganiro azagirana n’aba bayobozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda bigamije gushimangira imikoranire myiza hagati y’u Rwanda n’uru rwego rw’Ubushinjacyaha.
Uru rugendo ruzamara iminsi ine, biteganyijwe ko rugomba gutangira kuri uyu wa 24-28 Nyakanga 2023.
Fulgence Kayishema ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, afungiwe muri Gereza ya Pollsmoor mu Mujyi wa Cape Town aho ategerereje icyemezo gishobora gutuma yoherezwa mu Rwanda.
Yatawe muri yombi ku wa 24 Gicurasi 2023 mu gikorwa inzego z’ubutabera za Afurika y’Epfo zakoze zifatanyije n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’Urwego rwasigaranye imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT.
Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2001.
Yashinjwe ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w’abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu hagati y’itariki ya 6 n’iya 20 Mata 1994.
Inyandiko y’ikirego ya ICTR yerekana ko muri Mata 1994, Kayishema n’abandi bemeranyije ku buryo bwo kwica no kurimbura Abatutsi muri Kivumu. Hagati ya tariki 7 na tariki 10 Mata 1994, abayobozi b’ibanze na polisi ya komini bagabye ibitero ku batutsi bamwe baricwa, abandi bahungira kuri Paruwasi ya Nyange.
Ku wa 15 Mata bivugwa ko Kayishema yajyanye lisansi kuri Paruwasi ya Nyange ikoreshwa n’Interahamwe mu gutwika Kiliziya yari irimo Abatutsi.
Kayishema kandi ari mu batanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku batutsi bari bayirimo, hapfa abarenga 2000. Abatutsi barokotse icyo gihe na bo barishwe.
Ashinjwa kandi ko ari mu bahagarikiye igikorwa cyo gutunda imirambo yari mu mbuga za Kiliziya ijyanwa mu cyobo rusange.






Ibitekerezo 0