Dr. Rwamucyo yabaye umuyobozi w’icyari ikigo cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda gishinzwe ubuvuzi rusange (CUSP), akaba umuhanga mu bijyanye n’isuku n’isukura. Avugwaho kuyobora ibikorwa byo gushyingura Abatutsi biciwe muri Perefegitura ya Butare.
Ku munsi wa 19 w’iburanisha mu rubanza rw’ubujurire rwa Dr. Rwamucyo wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, uyu mutangabuhamya yasobanuye ko mu gihe cya Jenoside, yabanje guhungira muri Kiliziya ya Cyahinda, nyuma akomereza i Nyumba ubwo we na bagenzi be baterwaga n’Interahamwe.
Yagize ati “Twabwiwe ko ubwicanyi butaratangira i Nyumba. Ubwo twageraga i Nyumba, na bwo twaratewe. Nihishe mu mirambo. Mfite inkovu ebyiri, imwe inyuma ku mutwe n’indi ku gahanga. Badufashe ku ngufu, banyanduza indwara idakira.”
Uyu mutangabuhamya w’imyaka 50 y’amavuko yasobanuye ko mu masaha y’ijoro, yavuye kuri Kiliziya ya Nyumba, ajya kwihisha mu nzu y’uwakoraga muri ‘dépot’ mu Mujyi wa Butare, ajyana n’abana baho kuragira inka no gutashya inkwi.
Yabwiye urukiko ko ubwo we n’aba bana bari bagiye kuragira, bamusabye kujyana na bo i Nyumba kureba uko imashini ishyingura Abatutsi, arabyemera mu rwego rwo guhisha ubwoko bwe, asobanura ko aho ari ho yumvise Interahamwe zishimira Dr. Rwamucyo.
Ati “Ubwo twari twagiye kuragira, bafashe icyemezo cyo kujya i Nyumba kureba uko imashini yashyinguraga Abatutsi. Mu rwego rwo guhisha ubwoko bwanjye, nemeye kujyana na bo. Ni bwo numvise Interahamwe zakusanyaga imirambo zivuga ngo ‘Warakoze Bwana Rwamucyo wazanye imashini yo gushyingura aba Batutsi’.”
Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko yagize ubwoba, ntiyegera uwatwaraga iyi mashini, abwira abana bari kumwe ko basubira kuragira bwangu, basiga imashini iri kujugunya mu cyobo Abatutsi bari bishwe, ati “Kubera ko nari mfite ubwoba bwo kwicwa.”
Yabwiye urukiko ko mu mirambo yashyinguwe harimo iyari yatangiye kubora, mu gihe hari Abatutsi bari bakizi bazima ariko baciwe imitsi y’amaguru kugira ngo batabona uko bacika, kandi ko na bo bashyinguwe n’iyi mashini.
Yavuze ko yabonye abantu benshi cyane bishiwe i Nyumba na Cyahinda barimo abagore, abana ndetse n’abari mu zabukuru, kandi ko Interahamwe zabishe urw’agashinyaguro, zibamenaho urusenda, zibatera na za gerenade.
Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko ibyaha Dr. Rwamucyo yakoze birenze kamere, kuko atari akwiye kwemera ko abantu bazima bashyingurwa.
Ati “Ndababwira ko ibyaha yakoze birenze kamere. Ndababwira ko nk’umuganga, kubera iki yemeye ko abapfuye n’abakiri bazima bashyingurwa?”
Yiteze ko urukiko ruzaca neza urubanza rwa Dr. Rwamucyo, agasubiza ibyo ahamya ko yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!