Yabigarutseho ubwo yatangaga ubuhamya mu rubanza ruregwamo Twahirwa Séraphin na Pierre Basabose bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mugore w’imyaka 57 yabwiye Urukiko rwa Rubanda ko Twahirwa yamufashe ku ngufu ariko asobanura ko atavugira ibyo yakorewe muri icyo gihe mu ruhame.
Yasabye ko yatanga ubuhamya bujyanye n’ibyo yakorewe n’uburyo yafashwe ku ngufu na Twahirwa, abanyamakuru n’abandi bitabiriye iburanisha basohotse.
Uyu mugore uvuga ko yakorewe ibya mfura mbi yemeye gutangira ubuhamya bwe mu muhezo agasobanura uko byagenze ngo Twahirwa amufate ku ngufu.
Mbere yo kujya mu muhezo, yasobanuriye Urukiko uko Interahamwe zitorezaga kwa Twahirwa Séraphin cyane ko yari umuyobozi wazo i Gikondo.
Uyu mugore yemeye ko ubwo yiboneye intwaro Twahirwa yahaye interahamwe. Ati "Yabikoreraga ahabona, ntacyo yahishaga kuko n’ubundi yari umuntu wari utinyitse. Aho twari dutuye bamwitaga Kihebe."
Uyu mutangabuhamya yabwiye Urukiko ko mbere ya Jenoside umugabo we yarashwe n’Interahamwe mu kaguru ariko aza kwicwa muri Jenoside.
Yavuze ko guhera mu 1993, aho bari batuye Interahamwe zateraga ingo z’Abatutsi zigasahura, zikanica bamwe.
Yavuze ko tariki ya 7 Mata 1994 ku mugoroba iwe hageze igitero cyasanze yifungiranye mu nzu ariko akanga gukingura gusa akumva umwe mu bari mu gitero ababwiye ko Twahirwa ashaka ko babareka.
Bakimara kugenda ngo yahise ajya ku baturanyi be, akihagera ngo Twahirwa yaje ahamagara izina rye cyane ko bari baziranye bakiri ingaragu.
Ati “Ngiye kumva numva Twahirwa Séraphin araje ahamagara izina ryanjye, ari kumwe n’interahamwe eshatu cyangwa enye, arambwira ngo ninkingure, maze gukingura arambwira ngo ngwino nkujyane iwanjye. Ngwino nkujyane iwanjye nkugire umugore wanjye nka Uwimana (umugore we).”
Yavuze ko yamutwaye afite abana babiri. Bageze iwe yahise ababwira ko adakeneye amarira ngo kuko hari bene wabo bari bamaze kwicwa.
Yavuze ko nyuma yo kubona batamwishe n’abana yahise abarangira aho umugabo we yari yihishe bajya kumukurayo kuko yumvaga ko ntacyo bari bubatware nk’abaturanyi.
Yavuze ko hari abo Twahirwa yari yamwibwiriye ko yishe abarimo nyina wabo, umwana we ndetse na mubyara wabo.
Uyu mutangabuhamya avuga ko ubwo yari ari kwa Twahirwa ari bwo yamenye amakuru y’abaturanyi be bishwe bazira ko ari Abatutsi, bikajyana no gusahura ibyo bari batunze.
Yagaragarije Urukiko ko bamaze iminsi itanu baba kwa Twahirwa kandi ko mu minsi bahamaze yakunze kumubonana n’Interahamwe, binywera inzoga, bigamba abo bishe n’ibyo basahuye.
Nyuma baje kwirukanwa kwa Twahirwa kubera ko bari bamaze iminsi umugabo we atotezwa ariko Interahamwe zaje kubasanga aho bari bagiye kwihisha ari naho biciye umugabo we n’abana.
Yavuze ko mu bapfuye kuri uwo munsi harimo na musaza w’uwari umugore wa Twahirwa na we wishwe n’Interahamwe.
Yavuze ko uretse we Twahirwa yafashe ku ngufu, hari n’undi mugore bari baturanye wacuruzaga muri farumasi uyu mugabo yafashe.
Ubwo yabazwaga kuri Pierre Basabose, yavuze ko muri Jenoside yumvaga Interahamwe zivuga ko ari gutanga inkunga ikomeye irimo n’imodoka bagendagamo bajya mu bikorwa byo kwica Abatutsi kandi ngo yari amuzi nk’umucuruzi wari ukomeye muri Kigali.
Yabajijwe niba yarigeze abona Twahirwa afite intwaro, yemeza ko na mbere ya Jenoside, Twahirwa yagendanaga pistolet.
Umwe mu bunganira abaregera indishyi yavuze ko ari igikorwa cy’ubutwari kubona umutangabuhamya yemera kujya mu rukiko akavuga ibyamubayeho mu gihe cya Jenoside.
Itsinda ryakoze iperereza ku byaha Twahirwa Séraphin akurikiranyweho ryagaragaje ko hari imyirondoro y’abagore 12 bazwi yafashe ku ngufu mu gihe cya Jenoside ndetse n’abandi batamenyekanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!