Ibi byagaragajwe mu buhamya bwatanzwe mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi. Uyu mugore yabwiye Urukiko ko Twahirwa yakundaga kwigamba ko yabaye Perezida w’Interahamwe ndetse anazamura ibendera ry’Ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi, mu rugo iwe.
Mu ibazwa rye, Twahirwa yakunze guhakana ko atigeze ayobora Interahamwe mu Mujyi wa Kigali, akavuga ko atanazizi. Yabajijwe ku bijyanye n’ibendera rya MRND ryari rishinzwe mu rugo iwe ariko akavuga ko abayobozi bakuru b’ishyaka ari bo barihashyize atabizi.
Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2023, Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.
Kuri iyi nshuro humviswe ubuhamya bwa bamwe mu baregera indishyi muri uru rubanza nyuma y’uko itsinda ry’abakoze iperereza ku byaha abaregwa bakurikiranyweho ryagaragarije urukiko icyavuye mu iperereza.
Iri tsinda ryagaragaje ko ryakoze iperereza mu Rwanda mu kureba ahantu abaregwa bari batuye, gukora iperereza ku byaha bakurikiranyweho, gushaka amakuru kuri byo ndetse n’ibindi bigamije kumenya ukuri.
Kuri iyi nshuro hagombaga gutangwa ubuhamya haherewe ku bashinjura Basabose baherereye i Kigali ariko ikoranabuhanga ryagombaga kwifashishwa rigira ikibazo bituma haherwa ku baregera indishyi.
Umwe mu batangabuhamya bumviswe muri uru rukiko, yasobanuye ko aho yari atuye n’aho Twahirwa yari atuye hari urugendo rw’iminota iri hagati ya 10 na 20.
Uyu mubyeyi avuga ko mbere ya Jenoside, Abatutsi bari batuye muri komini Karambo bahungaga kenshi, bamwe bakajya ahitwa kwa Carlos bitewe n’interahamwe za Twahirwa zashakaga kubafata ku ngufu no kubagirira nabi.
Uyu mutangabuhamya avuga ko Twahirwa yabwiraga Interahamwe ngo zijye gufata ku ngufu Abatutsi bumva uko bameze.
Yavuze ko hari Interahamwe yitwaga Munyakazi yatojwe na Twahirwa yamufashe ku ngufu aho yacuruzaga kuri butike nyuma gato y’uko yari atambutse kuri Twahirwa n’uwo Munyakazi.
Yavuze ko mbere ya Jenoside, Interahamwe zoherejwe na Twahirwa zateye urugo rwarimo umuryango we, zitangira kubakorera iyicarubozo.
Mu byo bakoreshejwe harimo kugendesha amavi, ariko ntizabica ahubwo zihita zijya ku wundi mugabo bari baturanye witwaga Vianney bamwicana n’umugore we.
Yagaragarije Urukiko ko ubwo Jenoside yatangiraga yiboneye n’amaso ye urugo rw’umuryango wo kwa Roger Ndengeyingoma rutwikishwa amapine ubwo yari yihishe mu bihuru.
Yavuze ko umugore wa Ndengeyingoma amaze kubona umuriro ubaye mwinshi, ngo yasohotse mu nzu asaba imbabaziTwahirwa wari uri hamwe n’izo nterahamwe, undi akuramo imbunda ya pistolet ye ahita amurasa.
Uyu mutangabuhamya avuga ko abandi bose bo mu muryango wa Ndengeyingoma (wari ufite abana 11) bose bahiriye muri iyo nzu.
Ibi ariko Twahirwa yabihakaniye Urukiko avuga ko atari kwica umuryango wa Ndengeyingoma kandi bari inshuti ze.
Uyu mutangabuhamya avuga ko Twahirwa amuzi neza nk’interahamwe yagendaga mu modoka yari iriho ibendera rya MRND n’ifoto ya Habyarimana.
Yavuze ko atari azi Pierre Basabose ariko ko yumvaga bamuvuga ndetse byavugwaga ko ari umwe mu bari bafite imigabane myinshi muri RTLM.
Yagaragaje ko abo mu muryango we bishwe n’Interahamwe ziri kumwe n’abarindaga umukuru w’Igihugu kandi ko izo nterahamwe zari zaratojwe na Twahirwa Seraphin ndetse zihabwa n’intwaro zakoresheje zica Abatutsi.
Undi watanze ubuhamye ni uwavuze ko yahisemo kubutanga kubera ko umuryango we wiciwe i Gikondo kandi ari na ho yavukiye.
Uyu musore kuri ubu uba muri Cote d’Ivoire yavuze ko mbere gato ya Jenoside yakunze kubona interahamwe mu mihanda y’i Gikondo hafi y’aho yari atuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!