Uyu mutangabuhamya wahawe nimero imuranga ya KAB035, yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023, ubwo iburanisha ku byaha Kabuga akurikiranyweho ryakomezaga.
Yabwiye urukiko ko mu rugo rwa Kabuga rwari ruherereye ku Kimironko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hatorezwaga interahamwe zayigizemo uruhare.
Umushinjacyaha Sharifah Adong yavuze ko uyu mutangabuhamya ari uwari utuye hafi muri ako gace ko kwa Kabuga.
Yatanze ubuhamya bwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho ari i Kigali, naho inteko y’abacamanza yari i La Haye mu Buholandi.
Ni uburanisha ryatangiye rikerereweho iminota 30 ku gihe ryagombaga gutangirira ariko ryanakunze kugenda rishyirwa mu muhezo mu kwirinda ko umwirondoro w’umutangabuhamya wamenyekana.
Kabuga yari akurikiye iburanisha ari kuri gereza y’urukiko, nubwo nta jambo yahawe. Hari aho yageze arasinzira bituma iburanisha riba rihagazeho umwanya muto kugira ngo afashwe.
KAB035 yavuze ko hagati y’umwaka wa 1992 na 1994, yabonye Interahamwe za Kabuga zari ziyobowe n’abarimo Hajabakiga na Munyakazi, zigenda mu makamyo zitwaje intwaro nk’inkota n’ubuhiri zigana mu cyerekezo cyo kwa Kabuga.
Nubwo we ngo aho yari atuye atashoboraga kubona inzu ya Kabuga, yavuze ko muri ako gace bari batuyemo byavugwaga ko izo Nterahamwe zabaga ziri mu myitozo kwa Kabuga.
Umutangabuhamya kandi yavuze ko aho kwa Kabuga bahakoreraga imyitozo babwirwa ko ari ubwirinzi bashaka no kuba babasha kwirwanaho ariko ngo ibyo bigishijwe ni byo bakoresheje mu kwica Abatutsi.
Abajijwe uko yagiye abimenya kandi atarageze kwa Kabuga ndetse no kuba aho yari atuye bitari kumworohera kureba inzu ya Kabuga, yavuze ko abari batuye muri ako gace babyigambaga mu bihe bitandukanye by’umwihariko iyo babaga basinze.
Yanasobanuye kandi ko na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bamwe muri bo babyigambaga.
Yabajijwe niba izo nterahamwe zari kavukire muri ako gace, asobanura ko muri bo harimo abari basanzwe batuye muri ako gace n’abandi baje gukorera ubwicanyi muri ko.
Yasobanuye ko atibuka neza amatariki n’iminsi ibikorwa by’imyitozo byakundaga kubera kuko hashize igihe.
Yavuze ko mu gihe cya jenoside, ubwo yari agarutse mu gace yari yahunze avamo, yabonye imirambo ibiri y’Abatutsi babiri yari azi bishwe n’izo Nterahamwe.
Yanabwiye urukiko ko mu bwicanyi izo Nterahamwe zakoze harimo n’ubwo zakoreye ku ishuri rya Karama ku Kimironko, akaba yarabonye ikamyo yuzuye Interahamwe zihajya ndetse zikaba zarishe Abatutsi no mu bindi bice bya Kimironko.
Ubwo yari ahawe umwanya wo guhata ibibazo umutangabuhamya, umunyamategeko Emmanuel Altit wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije KAB035 niba we ubwe yariboneye izo Nterahamwe zikora imyitozo, kuko mu buhamya bwe avuga ko iby’iyo myitozo ari ibyavugwaga aho bari batuye.
Yasubije ko ari byo koko atabonye Interahamwe zikora iyo myitozo, ko ibyo ari ibyo yumvanye abandi ariko ko na zo zabyigambaga.
Yavuze ko zakoraga imyitozo irimo ijyanye n’ubwirinzi, gucunga za bariyeri, hamwe no kwica abantu nk’uko zabikoze muri jenoside.
Yabajijwe kandi ku byo yasubije mu ibazwa rye rya mbere y’urubanza, aho ngo yavuze ko hari hari bariyeri enye hafi y’inzu ye, kandi ko kuri zimwe hiciwe abantu, ku zindi ntibicwe.
Yavuze ko ari byo, ndetse ko kuri imwe muri izo bariyeri, abari bayirinze bamuhishe we n’abana be, kugeza bashoboye guhunga.
Uyu munyamategeko yakomeje amubaza niba ibyo bivuze ko bamurokoye, asubiza ko ari byo, uretse ko ngo we yavuye muri ako gace mbere, abana bo bakahasigara bonyine kugeza bashoboye guhunga.
Umucamanza yavuze ko iburanisha rikomeza ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!