00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuturage yajyanye Umujyi wa Kigali mu nkiko kubera ubutaka bw’arenga miliyari 5 Frw

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 26 March 2026 saa 04:55
Yasuwe :

Isingizwe Yves n’umugore we, Ihimbazwe Esther bareze Umujyi wa Kigali nyuma y’uko usabye urukiko gushyiraho itambamira ku butaka abo bombi baguze, ugaragaza ko babukasemo ibibanza mu buryo budakurikije amategeko, nyamara bo bagaragaza ko kubugurisha uko bashaka babifitiye uburenganzira.

Ni ubutaka bufite UPI 1/05/04/05/157 buherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama mu Kagari ka Rukatsa. Bungana na hegitari 9.429.

Isingizwe n’umugore we babuguze kuri sosiyete yitwa Mega Holdings mu Ukwakira 2025 na yo yarabuguze n’Umujyi wa Kigali ngo bwubakwemo inzu zo guturamo zizwi nka ‘apartments’.

Iby’ubwo butaka hagati y’uwo mushoramari n’Umujyi wa Kigali byabanje kuba ikibazo kuko mu 2012 ari bwo Mega Holdings yabuguzi n’Umujyi wa Kigali Igomba gukorera umushinga wo kubaka ‘apartments.’

Nyuma mu 2016, Akarere ka Kicukiro buherereyemo kaje gufata umwanzuro w’uko kuva hashize imyaka itatu budakoreshwa icyo bwagenewe bugomba gusubizwa mu maboko ya Leta ikahakorera ibindi biri mu nyungu rusange.

Mega Holdings yagenewe ubundi butaka i Kanombe n’i Gahanga ariko ntiyabwishimira irabwanga hanzurwa ko isubizwa amafaranga ariko hashira umwaka Umujyi wa Kigali utarishyura, bituma igana inkiko.

Byaje kurangira Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rubigiyemo rufasha izo mpande zombi kumvikana, urubanza bararuhagarika mu 2019 bemeranya ko ubutaka busubizwa Mega Holdings.

Nyuma y’uko iyo sosiyete isubijwe bwa butaka yaje kubwubakamo inzu ebyiri zigeretse za ‘apartments’ ahandi ifata umwanzuro wo kuhagurisha ari ho Isingizwe yinjirira muri iyo dosiye.

Isingizwe Yves yaguze ubwo butaka arenga miliyari 5 Frw ndetse ahita akatamo ibibanza atangira kubigurisha abantu batandukanye.

Nyuma Umujyi wa Kigali waje kubimenya muri Mutarama 2026 usaba urukiko gushyiraho itambamira kuko wavugaga ko Isingizwe ari kugurisha ibibanza bitarahabwa UPI kandi bishobora guteza amakimbirane.

Ibyo byaje no kubyara urubanza kuko Isingizwe yaje gutabwa muri yombi ashinjwa kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Mu kuburana Isingizwe yasobanuye ko ubutaka ari kugurisha yabuguze na Mega Holdings kandi yari abifitiye ibyangombwa aza kurekurwa ariko rya tambamira rigumaho ari na ryo yaregeye Umujyi wa Kigali.

Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 26 Werurwe 2026, impande zose uko ari eshatu zari zihagarariwe n’abunganizi mu mategeko ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka (NLA) cyari kihafite umwavoka.

Umwunganizi wa Mega Holdings yagaragaje ko ubutaka bwari mu maboko yayo ku buryo isanga yari ifite uburenganzira bwo kubukoresha ubucuruzi mu buryo ishaka.

Uwunganira Umujyi wa Kigali yemeye ko ubwo butaka bwari mu maboko y’iyo sosiyete ariko agaragaza ko hari amasezerano yagiranye na yo mu Ukwakira 2021 bumvikanyemo ko bagomba kubakamo inyubako za ‘apartments’ 46 zituza abantu benshi kandi ikibazo kizaba bazakiranurwa mu buryo bw’ubwumvikane.

Yagaragaje ko ayo masezerano ubu agifite agaciro kuko impande zombi zitigeze ziyatesha agaciro bityo ko Mega Holdings yayarenzeho ikagurisha ubwo butaka kandi bari barumvikanye kubwubakamo inzu zo gutuza abantu benshi mu buryo bw’inyungu rusange.

Yagaragaje ko kandi ubwo butaka nubwo bwari mu maboko ya Mega Holdings bwari mu buryo bw’ubukode ku buryo butari ubwabo burundu kandi ko mu masezerano bagiranye harimo ingingo yo kuba bibaye ngombwa bavugurura amasezerano babyumvikanyeho ariko ibyo byose bikaba bitarakozwe agasanga itambamira ryakozwe rifite ishingiro.

Uwari uhagarariye NLA yagaragaje ko kuba Mega Holdings yaragurishijwe ubwo butaka nta kibazo ibibonamo kuko amategeko agena ko ufite icyangombwa cy’ubutaka aba ari we nyirabwo ariko ko itambamira ryo rizavaho bikozwe n’uwarisabye.

Uruhande rw’abunganira Isingizwe, rwagaragaje ko Umujyi wa Kigali wakomeje kwitsa ku masezerano bisa n’aho ari bishya mu rubanza kuko ubundi itambamira ryashingiye ku kuba ibibanza byaragurishijwe bitarahabwa UPI.

Umwunganizi umwe yagaragaje ko no muri ayo masezerano nta ngingo igaragaza ko Mega Holdings itemerewe kugurisha ubwo butaka irimo ndetse ko ibijyanye n’ubukode Umujyi wa Kigali uvuga bisa n’urwitwazo kuko ari rusange aho buri muntu utunze ubutaka ari ko biba bimeze kandi ko aba yemerewe kubukoresha icyo ashaka.

Ati “Ubutaka Mega Holdings yabuguze nk’umushoramari agamije ubucuruzi si iby’inyungu rusange nk’uko Umujyi wa Kigali ubivuga. None se ni gute atari yemerewe kububyaza inyungu kandi yarashoyemo imari?”.

Yagaragaje ko iryo tambamira rikwiye gukurwaho haba hari n’ibyo Umujyi wa Kigali ushaka kumvikana na Mega Holdings ukabikora nta ririho kuko umukiliya wabo akomeje kuhahombera nk’umuntu washoyemo imari harimo amafaranga ya banki ashobora kuba ari gutinda kuyishyura kuko ubu ihererekanya n’abaguze rudashoboka.

Yavuze ko icyo Umujyi wa Kigali wagombaga gukoraho ari ukureba amabwiriza y’imyubakire niba inzu zubatswe ari zo zagombaga kubakwa ariko iby’uwaziguze bitawurebaga.

Indi ngingo abunganira Isingizwe bamaganye ni uko Umujyi wa Kigali wagaragaje ko Mega Holdings wayigurishije ubutaka ku mafaranga make ariko ngo yo ibugurisha kuri menshi cyane kandi ntiyagira icyo iwugenera kuri ayo mafaranga.

Abo bunganizi bagaragaje ko igiciro umuntu agurishaho ubutaka bwe gishingira gusa ku bwumvikane n’ubugura.

Nyuma yo kumva impande zose, urukiko rwavuze ko urwo rubanza ruzasomwa ku itariki ya 23 Mata 2026.

Ubu butaka nibwo bwatumye Umujyi wa Kigali ujyanwa mu nkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages