AIM Global Ltd ni ikigo mpuzamahanga gifite n’ishami mu Rwanda, gikora ubucuruzi bw’inyunganiramirire mu Rwanda, bukorwa mu buryo bw’uruhererekane.
Ubusanzwe kugira ngo umuntu yemererwe kuba umunyamuryango wa AIM GLOBAL Ltd, ategekwa kwishyura amafaranga, ubundi agahabwa kode (code) imuha ububasha bwo kwinjira mu mikorere y’ikigo.
Iyo amaze kwishyura, ako kanya bahita bamuha ibyo bicuruzwa hamwe na kode yifashisha yinjira mu mikorere y’ikigo agahita afungura konti ye bwite, agahabwa umubare w’ibanga azajya ahemberwaho amafaranga ya komisiyo. Dr Habumugisha yari umwe mu bakwirakwiza ibicuruzwa by’iki kigo.
Kuri uyu wa Gatatu saa mbili z’igitondo nibwo Inteko iburanisha iyobowe na Mukanzayire Germaine yatangije iburanisha iha umwanya uregwa ngo yisobanure ku byaha ubushinjacyaha bumurega byo kwinjira muri konti y’umunyamuryango atabifitiye uburenganzira akamutwara arenga miliyoni 9 Frw ndetse akanahindura umubare w’ibanga atabafitiye uburenganzira.
Umushinjacyaha Ingabire Yvette yavuze ko Eliezer ubwe yiyemereye ko ari we winjiye muri konti agakuraho amafaranga kubera ko Dr Habumugisha yari yananiwe kwishyura umwenda yari ababereyemo.
Abunganira Eliezer mu mategeko babwiye umucamanza ko ibyakozwe byakozwe mu izina ry’abashinzwe gucunga ikigo bityo ko bitagakwiye kugerekwa kuri Eliezer.
Abunganizi be bavuze ko intandaro y’ikibazo ari amafaranga arenga miliyoni 67 Frw Habumugisha yananiwe kwishyura kuko yari umwenda abereyemo iki kigo, ngo akaza gusaba ko wakwishyurwa binyuze mu gufatira komisiyo ze.
Bagaragaje kandi ubutumwa bwa Habumugisha busaba ko Eliezer gukomeza kwiyishyura kuko ngo we atari mu Rwanda icyo gihe.
Dr Habumugisha yavuze ko ku wa 30 Kamena 2020 yandikiye Eliezer asaba ko konti ye bayifungura nyuma y’aho ku wa 3 Nzeri 2019, yari yabonye ubutumwa bumubwira ko batangiye kuyinjiramo.
Dr Habumugisha yabwiye Umucamanza ko yatanze ikirego ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rukore igenzura ku ngano y’amafaranga yibwe n’igihombo byamuteje nyuma yo kumara igihe kinini adakoresha konti ye.
Yavuze ko nyuma yagiye aho AIM GLOBAL Ltd ikorera maze asanga abari bukore iryo genzura bagezeyo ndetse baranamusohora, bavuga ko rikorwa adahari.
Icyo gihe RIB ngo yasanze hatarabayeho kwinjira muri konti ye mu buryo butazwi ariko yemeza ko amafaranga yibwe.
RIB yavuze ko Eliezer ataregwa ibyaha by’ikoranabuhanga ahubwo ko yaregwa ibyaha by’ubujura. Abunganira Eliezer bavuze ko mbere yo gufunga konti ya Habumugisha babanje kumwandikira bamumenyesha ko bazafatira amafaranga ya komisiyo kugira ngo hishyurwe umwenda yari afite.
Umushinjacyaha Ingabire Yvette yavuze ko bakoze iperereza basanga mbere yo kugira ngo iki kigo gifunge konti y’umunyamuryango cyangwa kiyikoreho ikindi icyo aricyo cyose kibanza kumumenyesha mu buryo bw’amagambo n’inyandiko, hakibazwa impamvu atari ko byagenze kuri Dr Habumugisha Francis.
Hashingiwe kuri ibi Umushinjacyaha yasabiye Eliezer igihano cyo gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Ku byerekeye ibihano Eliezer yasabiwe n’umucamanza, abamwunganira mu mategeko bavuze ko umukiliya wabo ari umwere kuko ibyakozwe bitari mu izina rye bwite kandi yari yarabiherewe uburenganzira n’ikigo.
Me Shema Charles uri mu bunganira Dr Habumugisha, yavuze ko mu kwiregura kwa Eliezer bigaragara ko ashinja ikigo abereye umuyobozi bityo asaba ko mu iburanisha ritaha nacyo cyazitaba kikisobanura niba ibyakozwe byari mu izina ritari irye.
Dr Habumugisha, uvuga ko ariwe wabanje guhagararira AIM Global Ltd mu Rwanda yavuze ko yashoye miliyoni 20 Frw ndetse atanga n’izindi miliyoni 60 Frw mu bikorwa byo kuyimenyekanisha.
Yavuze ko yahombejwe, asaba ko yakwishyurwa kandi Eliezer agakurikiranwa kuko abantu 20 000 bamushamikiyeho nabo bari kwibwa mu gihe konti ye ifunze.
Ubushinjacyaha burega Eliezer ibyaha byo kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, kwangiza cyangwa kubuza kwinjira muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa.
Nyuma yo kwiregura ku mpande zombi, Inteko Iburanisha yanzuye ko umwanzuro uzasomwa kuwa 29 Mata 2021 saa kumi z’umugoroba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!