Nathan Loyd Ndung’u wari Umuyobozi wa Sositeye ya DN International yari yatangije ibikorwa byo kubaka inzu zigezweho i Kigali, yatorotse ubutabera bw’u Rwanda mu 2011, aho bwari bumukurikiranyeho ubwambuzi.
Nyuma yaje kuburanishwa adahari akatirwa igifungo cy’imyaka itanu biturutse ku kuba urukiko rwaramuhamije ibyaha by’ubwambuzi bushingiye ku Kigo DN International yari yarashinze.
Muri Gashyantare 2022 nibwo uyu mugabo unafite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi ubwo yari avuye muri icyo gihugu.
Ku wa 2 Gashyantare 2022, yamenyeshejwe ko hari igifungo yakatiwe n’ubutabera bw’u Rwanda agomba kujya kurangiza, gusa si ko byagenze kuko ku wa 7 Gashyantare 2022 yaje kurekurwa nyuma y’uko atanze ingwate ya miliyoni 1 y’Amashilingi ya Kenya (asaga miliyoni 8,7 Frw), ndetse ahita yandikira Urukiko arusaba kutoherezwa mu Rwanda nk’uko rwabisabwe mu Ukwakira 2018.
Nk’uko inyandiko y’Urukiko Rukuru rwa Milimani ibigaragaza, mu kwiregura Nathan Loyd Ndung’u yavuze ko “U Rwanda ruri gukoresha icyangombwa cya Polisi Mpuzamahanga gisaba ko atabwa muri yombi mu kumuhungabanyiriza umutekano.”
Yasabye “urukiko kugira icyo rukora kugira ngo rutabare ubuzima bwe kuko Guverinoma y’u Rwanda ishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga”.
Ngo “mu gihe yaba yoherejwe mu Rwanda, urwego rw’ubutabera rwahita rukoresha iki cyangombwa rukamuta muri yombi nyuma akicwa”.
Nathan Loyd Ndung’u yakomeje avuga ko mu 2011 yafashe icyemezo cyo guhungira muri Kenya ku bw’ubuzima bwe kuko yari amaze iminsi aterwa ubwoba, asaba ko urukiko rwagira icyo rukora mu maguru mashya kugira ngo atoherezwa mu Rwanda.
Nathan wavukiye i Mombasa muri Kenya mu 1970, yaje mu Rwanda mu 2008, aje gushora imari atangiza umushinga wa DN International wari ugamije kubaka no gucuruza inzu zo kubamo.
Iki kigo cyubatse inzu 28 mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro maze kizigurisha abantu batandukanye kandi izo nzu n’ibibanza byaratanzweho ingwate muri FINA Bank [yaje guhinduka GT Bank], kandi icyo kigo ntikibimenyeshe abo kigurishije nabo icyo kibazo.
Byongeye ngo no muri izo nzu zari mu bugwate hari izo KCB Bank, yashyize ku rutonde rw’izagombaga gutezwa cyamunara kandi bene zo bararangije kwishyura Nathan Loyd amafaranga yo kuzigura.
Ku wa 27 Nyakanga 2012, ubwo hasomwaga umwanzuro w’Urukiko, rwavuze ko rwarasuzumye ibyagaragajwe n’Ubushinjacyaha cyane ko Nathan yaburanaga adahari kuko yari yaramaze gutoroka.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru, rwemeje ko Nathan ahamwa n’icyaha cyo kugurisha ibitari ibye, icy’ubwambuzi bushukana n’ububeshyi.
Rwemeje kandi ko hari impurirane y’imbonezamugambi ku byaha bihama Nathan, ndetse ko agomba gufungwa imyaka itanu muri gereza.





Ibitekerezo 0