Urayeneza yahamijwe icyaha cya Jenoside no kuzimiza ibimenyetso by’amakuru byerekeye Jenoside ahanishwa igifungo cya burundu.
Abareganwa na we barimo Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Nsengiyaremye Elisée, Munyampundu Kinihira Léon na Ruganizi Benjamin uburana udahari nyuma yo gutoroka ubutabera.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022, humviswe abatangabuhamya ndetse ababuranyi bahabwa umwanya wo kubavugaho.
Urayeneza Gérard yavuze ko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rujya kumuha igihano cyo gufungwa burundu rwagendeye ku mvugo y’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha ariko abamushinjura ntibitabwaho.
Uyu musaza yikije ku mvugo z’abamushinjuye ariko nyuma bakaza kongera bakajya kumushinja.
Yasabye urukiko gusuzuma impamvu abarimo Sibomana Aimable, Musoni Jérôme, Ngendahayo Dionise na Kamanzi Félicien bamushinje bakaza kwisubiraho imbere y’urukiko bavuga ko bashutswe.
Yongeye kuvuga ko ubuhamya bwatanzwe na Abumuremyi Hyacinthe wavuze ko yamubonye atanga urufunguzo rw’imodoka yajyanye abapasiteri kwicirwa i Nyanza atari bwo.
Urayeneza kandi yanagarutse kuri Nkurunziza Emmanuel avuga ko yasezeranyijwe miliyoni 5 Frw kugira ngo amushinje, asaba ko ibyo byose byateshwa agaciro.
Me Rwagatare Janvier wunganira Urayeneza yavuze ko abatangabuhamya bose bashinje umukiliya we batagaragaza ibimenyetso simusiga byatuma ahamywa ibyaha.
Yongeyeho ko ubuhamya bwatanzwe na bamwe muri aba batangabuhamya ari bwo bwakoreshejwe mu kumuhamya ibyaha.
Uyu munyamategeko yagaragaje ko hari bamwe mu batangabuhamya b’Ubushinjacyaha batitabye urukiko barimo Muhigira Charles na Kamanzi Félicien, Mpayimana Charles na Semavenge; yavuze ko ubuhamya bwabo budafite ishingiro kuko bamwe muri bo bavuga ko babyumvanye abandi.
Kimwe na Urayeneza, bagenzi be bareganwa na bo bagiye bagaragaza ko abatangabuhamya banyuranyije imvugo.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko gusuzumana ubushishozi abagiye bivuguruza rukareba niba nta mpamvu yabibakoresheje. Hari imvugo zo mu iperereza no mu Bugenzacyaha aho abatanze ubuhamya bavuze ko hari bamwe mu batangabuhamya bivuguruje kuko hari ibyo bemerewe.
Hari bamwe mu batangabuhamya bagiye bavuga ko batigeze bagera imbere ya noteri ngo baniyishyurire ikiguzi gitangwa ahubwo byakozwe na Me Mbera Ferdinand wunganira Urayeneza.
Mu iburanisha kandi havuzwe uburyo Urayeneza yavuye aho yari ari agasubira gutanga inzu ku basirikare bayishakaga. Ubushinjacyaha bwasabye ko iyi mvugo yazahuzwa n’iya Ndikuryayo Emmanuel wari Umukozi muri ESAPAG wavuze ko yigeze kumara amezi abiri yaragiye i Kaduha atari mu kazi.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kuzareba ubuhamya bwatanzwe mu iperereza n’Ubugenzacyaha kuko hari ubwahinduwe mu nyungu z’abaregwa biturutse ku byo bemerewe kuzahabwa.
Me Kayitare Dieudonné yavuze ko abatangabuhamya umunani b’Ubushinjacyaha bivuguruje babikoze kubera ibyo bemerewe ariko asaba ko ubuhamya bwatanzwe mbere ari bwo bukwiye gushingirwaho mu gutanga ubutabera.
Mu bindi byagarutsweho ni amajwi abaregera indishyi basanga na yo uburyo yafashwe akwiye guteshwa agaciro kuko n’ibiyakubiyemo nta bugambanyi ku baregwa burimo.
Nyuma yo kumva impande zose, Umucamanza Muhima Antoine yanzuye ko bitewe n’ubunini bwarwo, ruzasomwa ku wa 24 Gashyantare 2022 saa tanu z’amanywa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!