Ni ibyaha byakozwe mu bihe bitandukanye bigizwemo uruhare n’umutwe w’abarwanyi wa FLN wari ushamikiye ku Mpuzamashyaka ya MRCD, yari iyobowe na Rusesabagina. Hari ibindi birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuba mu Ishyirahamwe ry’Iterabwoba rya FDLR-FOCA byahamijwe bamwe mu baburanyi.
Rusesabagina yakatiwe imyaka 25 y’igifungo (nubwo yikuye mu rubanza mbere y’uko rutangira mu mizi), Nsabimana Callixte alias Sankara na Nsengimana Herman babaye abavugizi ba FLN bakatirwa gufungwa imyaka 20 n’itanu uko bakurikirana.
Abandi bareganwa muri urwo rubanza bakatiwe gufungwa imyaka iri mu byiciro bitatu birimo 20, itanu n’itatu. Nta n’umwe wagizwe umwere.
Nyuma y’isomwa ry’urubanza ryamaze amasaha atandatu, hirya no hino mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ni yo nkuru igezweho dore ko FLN izwi n’abatari bake kubera uko yagiye yigamba ibitero yagabye ku Rwanda.
Kuva mu 2018 yigambye gutera u Rwanda “ishaka kubohora Abaturarwanda” inyuze muri Nyungwe.
Ikirenze kuri ibyo, Rusesabagina arazwi cyane kubera Filime yiswe “Hotel Rwanda” imugaragaza nk’intwari yarokoye Abatutsi bahungiye muri Hôtel des Mille Collines mu 1994, nubwo abaharokokeye babinyomoje.
Imyaka 25 Rusesabagina yakatiwe amaze guhamywa ibyaha by’iterabwoba ni yo yagarutsweho cyane n’abo mu ngeri zitandukanye biganjemo abanyepolitiki.
Twitter yabaye isibaniro kubera guterana amagambo kwa bamwe bashimangira ko nubwo inzirakarengane zaguye mu bitero FLN yagabye ku Rwanda zitagaruka ariko hatanzwe ubutabera bukwiye, abiganjemo abanyamahanga bo bagashaka kugaragaza ko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Yolande Makolo, yanditse kuri urwo rubuga ati “Uru rubanza rumaze igihe kirekire rw’abanyamuryango 21 ba FLN rwagaragaje ibikorwa by’iterabwoba by’uwo mutwe witwaje intwaro uyobowe na Rusesabagina. Ibimenyetso bishinja abaregwa ntibyashoboraga guhakanwa, kandi Abanyarwanda ubu barumva batekanye kuko ubutabera bwatanzwe.”
The lengthy trial of 21 members of FLN has exposed the terrorist activities of the armed group led by Rusesabagina. The evidence against the accused was indisputable, and Rwandans will feel safer now justice has been delivered. 1/2
— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) September 20, 2021
“Uru rubanza rwabaye rurerure ndetse ruba uburibwe bw’igihe kinini ku bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN, by’umwihariko abagiye bahamagazwa ngo batange ubuhamya. Uyu munsi intekerezo zacu ziri kuri aba banyamurava bahamije ibyo babonye, n’imiryango n’inshuti z’abagizweho ingaruka na byo.”
The trial has been a long and painful ordeal for the victims of FLN attacks, particularly for those who were called upon to testify. Our thoughts today are with these brave witnesses, and the family and friends of the victims. 2/2
— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) September 20, 2021
Umuvugizi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ned Price, yanditse ko icyo gihugu gitewe impungenge no kuba Rusesabagina yahamijwe ibyaha.
Yagize ati “Dutewe impungenge n’uko Guverinoma y’u Rwanda yahamije ibyaha Paul Rusesabagina, wemerewe n’amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuhatura burundu. Ibyo yavuze ko nta butabera buboneye yiteze biteye ukwibaza ku kuba umwanzuro w’Urukiko waba unyuze mu mucyo.”
We are concerned by the Government of Rwanda’s conviction of U.S. lawful permanent resident Paul Rusesabagina on September 20. The reported lack of fair trial guarantees calls into question the fairness of the verdict. https://t.co/PtUFd6Ze0H
— Ned Price (@StateDeptSpox) September 20, 2021
Umwanditsi ukomoka muri Cameroun uherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Yann Gwet, yifashishije amafoto y’Abanyamerika bari guhondagura impunzi z’Abanye-Haïti kuko zarenze umupaka wa Mexique zikabagerera ku butaka, agaya uko bigaragaza nk’abahirimbanira uburenganzira bwa muntu mu mahanga kandi iwabo byabananiye.
Yanditse ati “Bita cyane ku ‘burenganzira bwa muntu’ bakiriza umunsi bashyigikira umunyabyaha barengeje ingohe ibiri kubera mu gihugu cyabo ubu ngubu.”
They care so much about "human rights" that they spent their day defending a criminal while ignoring 👇🏾 currently happening in their own country. #Rusesabagina #FLNTrial https://t.co/Y3zFS6hZ3V
— Yann Gwet (@ygwet) September 20, 2021
Saa yine n’iminota 16 z’amanywa yo ku wa 20 Nzeri 2021, habura iminota mike ngo isomwa ry’urubanza ritangire, BBC yashyize kuri Twitter inkuru yanditse mu mwaka ushize ubwo Kanimba Carine wa Rusesabagina yavugaga ko azi ko se “azahamwa n’ibyaha”, bityo ko “niba Amerika, u Bubiligi n’imiryango itandukanye byizera ko biharanira uburenganzira bwa muntu bigomba kugira icyo bikora akarekurwa.”
Benshi bafashe ubwo butumwa bakora “quote” babusubiza (reply) bifashishije inkuru BBC yiyandikiye ubwayo mu 2018, Sankara avuga ko “MRCD/FLN imaze ukwezi igaba ibitero muri Nyungwe”.
Bagiye kandi bakora “reply” bifashishije indi nkuru BBC yanditse mu 2019 ivuga ko “Paul Rusesabagina yatangaje ko ataciwe intege n’ifatwa rya Sankara” wari umuvugizi wa FLN.
Here are your stories where #Rusesabagina declared as a leader of #FLN and he has regretted for what his leading terrorism group did and asked for forgiveness.
And the International Community must have been acted during giving justice to the victims of Nyabimata includes 9 killed https://t.co/whr223AiHV pic.twitter.com/CBcPn85C9t— Mwene Munana (@MuhiLeonPierre) September 20, 2021
Ukubazanya no kwibutsanya ku bikorwa bya FLN nyuma y’imikirize y’urubanza, byabaye nko gukozanya isoni ku buryo uri kugaragaza aho abogamiye wese ari kuzana ibihamya, byaba bitagira shinge na rugero akarutanga dore ko imbuga nkoranyambaga zabaye ku karubanda.
Sena ya Amerika na yo yavuze ko itewe impungenge n’imikirize y’urubanza bityo ko icyo gihugu n’u Rwanda “bikeneye gukorana bigakemura icyo kibazo”.
Today's guilty verdict for #PaulRusesabagina is overshadowed by serious due process concerns raised by his legal team and expert monitors, which impact the verdict's credibility. Now that this trial has concluded, the U.S. & #Rwanda gov’ts need to work to resolve this issue.
— Senate Foreign Relations Committee Ranking Member (@SenateForeign) September 20, 2021
Bamwe mu bakoresha Twitter bakoze “Quote” kuri ubwo butumwa babaza impamvu Amerika ivuga ko “uburyo bukwiye bwo guha agaciro ababuriye ubuzima mu bitero by’iterabwoba yagabweho ku wa 11 Nzeri 2001 ari ukudatuma ikintu nk’icyo gisubira”; ikarengaho igashyigikira Rusesabagina wakoze iterabwoba mu Rwanda.
Senator, on September 11, 2021 you said this “The most fitting way to honor those who lost their lives on 9/11 is to never let anything like that happen again. We must not allow terrorism to gain a foothold once more.” Yet, you are supporting #Rusesabagina's terrorism in Rwanda! pic.twitter.com/nn9YoC0TT2
— Gabi Uwase🇷🇼 (@GabiUwase) September 21, 2021
Senateri Rubio Press na we w’Umunyamerika yanditse agira ati “Paul Rusesabagina warokoye ubuzima bw’abagera ku 1,268 muri ‘Jenoside yo mu Rwanda’ yafunzwe bidakwiye ndetse ahamywa ibyaha mu rubanza rw’amafuti.”
Paul Rusesabagina, who saved 1,268 lives during the Rwandan genocide, was unjustly detained in #Rwanda, and has been found guilty in a sham trial.
Senator Rubio demands that Paul be set free. #FreeRusesabagina https://t.co/JM2iMWgj3z
— Senator Rubio Press (@SenRubioPress) September 20, 2021
Umwe yakoze “quote” amubaza niba ibitero Rusesabagina yagabye mu Rwanda iyo biza kuba ari mu gihugu cye byagabwe yari kwivugisha ayo.
If #Rusesabagina group's attacks in #Rwanda happened in your country ( God forbid), would you make this statement ?
You should have followed the trial before making this out of touch statement or at least spoke with victims. Justice for all is the real justice. https://t.co/nqyMpveWqk— H. M (@HM34441712) September 21, 2021
Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sophie Wilmès, yasohoye itangazo avuga ko nyuma y’inshuro nyinshi u Bubiligi bwagaragaje impungenge ku kibazo cy’uko “Rusesabagina atigeze yungukira ku ihame ry’ubutabera buboneye by’umwihariko ku ngingo y’uburenganzira bwo kunganirwa”.
Wilmès yavuze ko azagirana ibiganiro n’u Rwanda mu biganiro bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri iki cyumweru, ndetse ko “u Bubiligi bukomeje kuba hafi ya Rusesabagina”.
img436242|center>
Guverinoma y’u Rwanda yahise itangaza ko amagambo ya Sophie Wilmès, agaragaza uruhande u Bubiligi bwari bwarafashe kuva ku ntangiriro z’urubanza bunenga ubutabera bw’u Rwanda, nubwo hari uruhare bwagize mu iperereza ku byaha Rusesabagina yashinjwaga ryakozwe n’inzego zabwo.
Yahise isubika ibiganiro byari biteganyijwe ku rwego rwa ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’impande zombi.
Uretse icyo umuntu yakwita kwigiza nkana k’u Bubiligi na Amerika, Martin Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru mu Rwanda, yagaragaje uburyo inzego z’iperereza za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo FBI, kuva kera na kare zari zizi ibikorwa bya Paul Rusesabagina byo gutera inkunga imitwe y’iterabwoba ndetse ko mu myaka 11 aribwo zatangiye kumukoraho iperereza zifatanyije n’iz’u Rwanda.
@SenateForeign @JoaquinCastrotx @LantosFndn Some years back, I was Prosecutor General of Rwanda. Senior Commanders of a terrorist group in the region were arrested in #Burundi . Documents incrimanating #Rusesabagina in financing the group were obtained from them. I travelled to
— Martin K.Ngoga (@martin_ngoga) September 21, 2021
Umwarimu muri Kaminuza ya SOAS yo mu Bwongereza, Phil Clark, yanditse ko “amakuru Ngoga yagaragaje ku ruhare rwa FBI mu kibazo cya Rusesabagina ari ingenzi cyane.’’
Ati “Izi ni imbaraga mpuzamahanga zirimo inzego z’u Bubiligi, Amerika n’u Rwanda.”
Mu gihe ibyo bihugu byakabaye mu mwanya mwiza wo gushimirwa bikomeye uruhare byagize mu gutahura imigambi mibisha ya Rusesabagina kuri Leta y’u Rwanda, bigaragara ko byahisemo kujya ku ruhande rwo kwiyerekana nk’aho bimushyigikiye.
Tom Ndahiro uzwiho kutarya indimi ku baharabika u Rwanda, yashyize kuri Twitter ye amashusho ya Rusesabagina yivugira ati “Urubyiruko rwacu rwa FLN rwatangije ibitero ku ngabo za Kagame kugira ngo zibohore Abanyarwanda.”
Yayaherekeresheje amagambo agira ati “Murebe n’aya mashusho ya Rusesabagina ubwo yitwaraga nka Osama Bin Laden.”
Osama wari Umuyobozi w’Umutwe w’Iterabwoba wa Al-Qaeda yahigishijwe uruhindu na Amerika kugeza zimwivuganye, nyuma y’ibitero yazigabyeho ku wa 11 Nzeri 2001 bigahitana abasaga ibihumbi bitatu.
Imbamutima zagaragajwe n’abo mu nguni zose ni nyinshi ariko abenshi bakomeje kugaragaza ko ubutabera bukwiye ari bwo bwahawe Rusesabagina n’abo bareganwa, bakanifashisha ibimenyetso bamaganira kure abavuga ko urubanza rutaciwe mu mucyo.
Hari n’abandi bagaragaje “cartoon” yo gutebya berekana ko Rusesabagina aho ari ashobora kuba ari kwicuza ibikorwa by’iterabwoba yishoyemo.
#Rusesabagina has been sentenced to 25 years in prison for being part of a terrorist group that conducted raids on Rwanda, claiming the lives of civilians, wounding others & looting properties.
The 67-year-old is the founding president of MRCD-FLN. #FLNVerdict pic.twitter.com/tq8f8qH0Oh
— John mugisha (@Johnmugisha1) September 20, 2021
Umushakashatsi mu Karere k’ibiyaga bigari, Jonathan Beloff, we yabajije impamvu Amerika n’u Burayi bihitamo abakwiriye ubutabera.
Ati “Ibitero bya FLN byagizwemo uruhare na Rusesabagina, byahitanye abantu icyenda. Imiryango yabo ikwiye ubutabera. Buri gihugu ni byo cyakora mu rwego rwo kurinda abaturage bacyo.”
However, a question of why some in the Global North cherry-pick who should receive justice? The FLN attacks (which #Rusesabagina's arrest participated in) killed 9 Rwandans. Their families deserve justice. Nearly every nation would do the same thing to protect its citizens
— Jonathan Beloff, PhD (@JewswithRwanda) September 20, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!