Abaregwa bacyekwaho ibyaha byo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa n’ubujura ariko boze kuva batabwa muri yombi barabihakana.
Iburanisha rya none ryatangiye saa yine kubera ko umwe mu bunganizi yari wavuze ko ahagera ayo masaha.
Ubwo umucamanza yabazaga niba ababuranyi biteguye kuburana, Me Utazirubanda Ghadi wunganira Amani Olivier yahise azamura inzitizi avuga ko ataburana Atari kumwe n’uwo yunganira kandi urukiko rwarategetse ko aza mu rukiko akaba umuburanyi nk’abandi aho kuba umutangabuhamya w’ubushinjacyaha.
Nyuma yo kumva izo nzitizi z’umunyamategeko wa Olivier Amani, umucamanza yahise avuga ko urukiko rwandikiye ubuyobozi bw’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda rusaba ko Amani azanwa mu rukiko ariko rukaba rutazi impamvu atazanwe.
Me Udahemuka Tharcise wunganira Mutamaniwa Ephraim na we yahise atanga inzitizi z’uko we n’uwo yunganira mu mategeko babona nta kirego cy’indishyi gikwiye kubaho kuko muri uru rubanza nta kirego k’indishyi kiri muri ‘System’.
Umucamanza yumvise impande zombi aba asubitse iburanisha atanga iminota 10 yo kujya gusuzuma inzitizi zazamuwe n’ababuranyi.
Nyuma yo kwiherera, umucamanza yafashe icyemezo cyo gusubika iburanisha kugira ngo urukiko rwongere rutumeho Olivier Amani ndetse na Kassem Ayman Mohamed uregera indishyi muri uru rubanza.
Umucamanza yavuze ko kuza mu rukiko kwa Olivier Amani na Kassem Ayman Mohamed bizafasha cyane Mutamaniwa Ephraim kuko yagaragarije urukiko ko afite ikibazo cyo kutumva neza, umucamaza ahita ategeka ko iburanisha rya none risubikwa.
Iburanisha rizakomeza ku ya 1 Ukwakira saa mbili za mu gitondo abaregwa bose bahari.
CSP Kayumba Innocent na bagenzi be bamaze amezi umunani bafunze. Baburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge bavuye muri Gereza ya Nyanza kuko ari ho bafungiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!