00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza ruregwamo Prof Harelimana wayoboye Ikigo cy’Amakoperative rwasubitswe

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 27 September 2023 saa 12:05
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza ruregwamo abarimo Prof Jean Bosco Harelimana wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative, RCA, risubikwa kubera umwe mu baregwa utari ufite umwunganira.

Ku wa Gatatu, tariki ya 27 Nzeri 2023, ni bwo uru rubanza rwatangiye kuburanishwa. Ruregwamo abantu batatu barimo Prof. Jean Bosco Harelimana wayoboraga RCA; Hakizimana Clever, Umukozi wari Ushinzwe Amasoko muri RCA na Gahongayire Liliane wari ushinzwe Ububiko.

Mbere y’uko iburanisha ritangira, Ubushinjacyaha bwahawe umwanya wo kugaragaza icyo abaregwa bakurikiranyweho bubanza kugaragaza imbogamizi z’umwe mu bunganira abaregwa, utabonetse mu rukiko.

Bwavuze ko Umunyamategeko witwa Munyemana Pascal wunganira Hakizimana Clever yamenye atinze igihe cy’iburanisha.

Buti “Yasabye ko iburanisha ryakwimurirwa ku yindi tariki kuko bamenye ko urubanza ruburanishwa ku mugoroba kandi batabashije gutegura dosiye.’’

Hakizimana Clever na we yavuze ko itariki babwiwe itandukanye n’iyo bajyaniweho kuburanishwa mu rukiko.

Yagize ati “Amakuru nari mfite, nahawe kuri Sitasiyo ya RIB aho dufungiye, ni uko twagombaga kuburanishwa ku wa 28 Nzeri [2023]. Iyo turi hariya, ibyo batubwiye ni byo twemera. Kuba ataje hano agakoresha ikoranabuhanga, ndumva njye mwansubikira kuburana.’’

Hakizimana Gerard wunganira Prof. Jean Bosco Harelimana yavuze ko bo biteguye kuburana ariko udafite umwunganizi na we ubutabera bumuha uburenganzira adakwiye kuvutswa.

Ati “Twari twiteguye ariko mu nyungu z’ubutabera na we afite uburenganzira bwo kunganirwa, na we yaburana yunganiwe. Urukiko rusanze urubanza rwakomeza kuburanishwa, twe nta kibazo.’’

Gahongayire, wunganiwe na Me Rukarishya Philemon, abajijwe icyo abivugaho we yagaragaje ko urubanza rwakomeza, undi akazaburana ikindi gihe.

Ati “Ndumva twaburana kuko umuntu abazwa ibye, yazabona umwanya na we akaburana.’’

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwo bwiteguye kuburana ariko ihame ryo kunganirwa bwerekana ko ari ingenzi cyane k’uregwa.

Buti “Ubushinjacyaha bwaje bwiteguye kuburana, ariko mu nyungu z’ubutabera kunganirwa ni rimwe mu mahame agaragaza ubutabera bwagenze neza. Ni uburenganzira bw’uwasabye. Si impamvu ya Clever, ni iy’umwunganizi we. Yagombaga kuza akabyereka urukiko. Turasaba urukiko ko mu mwanzuro rufata n’icyo rukirebaho. Ni urubanza rwihutirwa, izi mpamvu za hato na hato ntizikomeze kugaragara. Turasaba urukiko rufate icyemezo gikwiye kugira ngo izi mpamvu ntizizagaruke.’’

Nyuma yo kumva ibisobanuro by’impande z’abaregwa n’Ubushinjacyaha, urukiko rwanzuye ko urubanza rusubitswe ndetse ruzaburanishwa ku wa 28 Nzeri 2023, saa Munani.

Prof Harelimana Jean Bosco yatawe muri yombi ku wa 14 Nzeri 2023, akekwaho ibyaha birimo gutanga nabi amasoko ya Leta no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Hakizimana Clever na Gahongayire Liliane bo bafashwe nyuma y’umunsi umwe ku wa 15 Nzeri 2023. Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Hakizimana Clever wari Umukozi Ushinzwe Amasoko mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative, RCA, ubwo yageraga ku Rukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge
Mu bo bareganwa harimo na Gahongayire Liliane wari ushinzwe Ububiko muri RCA
Prof. Harelimana Jean Bosco, wayoboye RCA kuva mu 2018 kugeza muri Mutarama 2023, yagejejwe mu rukiko
Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages