Ku wa Gatatu, tariki ya 27 Nzeri 2023, ni bwo uru rubanza rwatangiye kuburanishwa. Ruregwamo abantu batatu barimo Prof. Jean Bosco Harelimana wayoboraga RCA; Hakizimana Clever, Umukozi wari Ushinzwe Amasoko muri RCA na Gahongayire Liliane wari ushinzwe Ububiko.
Mbere y’uko iburanisha ritangira, Ubushinjacyaha bwahawe umwanya wo kugaragaza icyo abaregwa bakurikiranyweho bubanza kugaragaza imbogamizi z’umwe mu bunganira abaregwa, utabonetse mu rukiko.
Bwavuze ko Umunyamategeko witwa Munyemana Pascal wunganira Hakizimana Clever yamenye atinze igihe cy’iburanisha.
Buti “Yasabye ko iburanisha ryakwimurirwa ku yindi tariki kuko bamenye ko urubanza ruburanishwa ku mugoroba kandi batabashije gutegura dosiye.’’
Hakizimana Clever na we yavuze ko itariki babwiwe itandukanye n’iyo bajyaniweho kuburanishwa mu rukiko.
Yagize ati “Amakuru nari mfite, nahawe kuri Sitasiyo ya RIB aho dufungiye, ni uko twagombaga kuburanishwa ku wa 28 Nzeri [2023]. Iyo turi hariya, ibyo batubwiye ni byo twemera. Kuba ataje hano agakoresha ikoranabuhanga, ndumva njye mwansubikira kuburana.’’
Hakizimana Gerard wunganira Prof. Jean Bosco Harelimana yavuze ko bo biteguye kuburana ariko udafite umwunganizi na we ubutabera bumuha uburenganzira adakwiye kuvutswa.
Ati “Twari twiteguye ariko mu nyungu z’ubutabera na we afite uburenganzira bwo kunganirwa, na we yaburana yunganiwe. Urukiko rusanze urubanza rwakomeza kuburanishwa, twe nta kibazo.’’
Gahongayire, wunganiwe na Me Rukarishya Philemon, abajijwe icyo abivugaho we yagaragaje ko urubanza rwakomeza, undi akazaburana ikindi gihe.
Ati “Ndumva twaburana kuko umuntu abazwa ibye, yazabona umwanya na we akaburana.’’
Ubushinjacyaha bwavuze ko bwo bwiteguye kuburana ariko ihame ryo kunganirwa bwerekana ko ari ingenzi cyane k’uregwa.
Buti “Ubushinjacyaha bwaje bwiteguye kuburana, ariko mu nyungu z’ubutabera kunganirwa ni rimwe mu mahame agaragaza ubutabera bwagenze neza. Ni uburenganzira bw’uwasabye. Si impamvu ya Clever, ni iy’umwunganizi we. Yagombaga kuza akabyereka urukiko. Turasaba urukiko ko mu mwanzuro rufata n’icyo rukirebaho. Ni urubanza rwihutirwa, izi mpamvu za hato na hato ntizikomeze kugaragara. Turasaba urukiko rufate icyemezo gikwiye kugira ngo izi mpamvu ntizizagaruke.’’
Nyuma yo kumva ibisobanuro by’impande z’abaregwa n’Ubushinjacyaha, urukiko rwanzuye ko urubanza rusubitswe ndetse ruzaburanishwa ku wa 28 Nzeri 2023, saa Munani.
Prof Harelimana Jean Bosco yatawe muri yombi ku wa 14 Nzeri 2023, akekwaho ibyaha birimo gutanga nabi amasoko ya Leta no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.
Hakizimana Clever na Gahongayire Liliane bo bafashwe nyuma y’umunsi umwe ku wa 15 Nzeri 2023. Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!