Uru rubanza rwagombaga gutangira kuburanishwa ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo ku wa Kabiri, tariki ya 7 Ugushyingo 2023 ariko ruhita rusubikwa.

Ubwo yari agejejwe imbere y'Urukiko, Uwitonze ntabwo yari yunganiwe kuko umunyamategeko we atari mu cyumba cy'iburanisha.

Perezida w'Inteko Iburanisha yamubajije niba yiteguye kuburana avuga ko ataburana atunganiwe kandi afite umwavoka nubwo atari mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga, bwerekana ko ari uburenganzira bw'uregwa kugira umwunganizi kandi abyemererwa n'amategeko.

Bwagaragaje ariko ko abunganira abaregwa batari bakwiye gusiba iburanisha kandi batamenyesheje impamvu zabiteye.

Ubuhagarariye mu rubanza yemeye ko Urukiko rwasubika iburanisha abaregwa bagahabwa indi tariki yo kuburanaho, ariko hagategekwa ko abunganizi nibataboneka urubanza rwazakomeza kuburanishwa batunganiwe.

Urukiko rwemeje ko urubanza rusubikwa, rukazaburanishwa ku wa Kane, tariki ya 9 Ugushyingo 2023.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafatiye mu cyuho Uwitonze yakira ruswa ya 25.000.000 Frw ngo atange icyangombwa kigaragaza ubuziranenge.

RIB ikimara kumuta muri yombi yahise imufungira kuri Sitasiyo ya Kimihurura mu gihe dosiye ye yari ikiri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uru rwego rwakoze iperereza ry’ibanze kuri iyo dosiye ndetse ishyikirizwa Ubushinjacyaha na bwo buhita buyiregera Urukiko nyuma yo kongera kuyigaho no kuyikoraho iperereza.

Ingingo ya 15 mu Itegeko ryerekeye ibyaha bya ruswa ivuga ko Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 10 Frw.

Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.