00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Billy Cheung rwatangiriye mu muhezo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 July 2026 saa 03:07
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha urubanza mu mizi rw’Umushoramari w’Umushinwa, Billy Cheung, uregwa ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cy’iyezandonke.

Billy n’abamwunganira basabye Urukiko ko urubanza rwabera mu muhezo kubera impamvu z’ibishobora kuvugirwamo.

Nyuma y’uko Urukiko rusuzumye ubusabe bw’uregwa, rwemeje ko urubanza rukomereza mu muhezo, abari mu cyumba cy’iburanisha barasohoka.

Urubanza rwakomereje mu muhezo ariko haburanwa ku nzitizi yatanzwe n’uruhande rw’uregwa, bityo ikazabanza gusuzumwa mbere y’iburanisha ry’urubanza mu mizi.

Biteganyijwe ko icyemezo cy’urukiko ku nzitizi yatanzwe na Billy Cheung kizatangazwa ku wa 17 Nyakanga 2026.

Nyuma y’icyemezo ku nzitizi yatanzwe ni bwo hazamenyekana niba urubanza rugomba gukomeza n’igihe ruzaburanishirizwa.

Mu rubanza mu mizi ni ho hamenyekana icyifuzo cy’Ubushinjacyaha ku wo burega n’imyiregurire ye ku mikorere y’ibyaha bumukurikiranyeho.

Billy Cheung akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cy’iyezandonke.

Ni ibyaha bivugwa ko bishingiye ku myenda y’arenga miliyoni 51,6$ Billy Cheung yafashe mu bacuruzi bo muri Uganda binyuze mu mishinga yari yemeye gukora ariko ntiyayirangiza.

Yafatiwe mu Rwanda cyane ko naho ahafite ibikorwa by’ishoramari akaba afungiwe mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere.

Uyu mushoramari yaherukaga mu rukiko mu mpera za Kamena 2026, aho yasabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gufungurwa by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi.

Ni icyemezo Urukiko rwavuze ko ibyo gusaba ko afungurwa ngo abone uko yivuza, kureba umubyeyi we urwaye n’ibindi rutabyitaho ngo bihabwe ishingiro.

Rwasanze ikirego cya Billy Cheung gisaba ko afungurwa by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi nta shingiro gifite.

Icyemezo cy’Urukiko gishimangira ko akomeza gufungwa by’agateganyo, gisobanuye ko agomba gutegereza iburanisha ry’urubanza mu mizi akamenya niba ahabwa ibihano cyangwa agirwa umwere ku byaha akurikiranyweho.

Urubanza rwa Billy Cheung rwatangiriye mu muhezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages