00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Bishop Harelimana rwongeye gusubikwa ku munota wa nyuma

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 7 September 2026 saa 11:57
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwongeye gusubika iburanisha ry’urubanza rw’ubujurire ruregwamo Bishop Harelimana Jean Bosco wayoboraga Itorero Zelaphat Holy Church, aho asabwa gutanga indishyi z’arenga miliyoni 400 Frw.

Ni urubanza rusubitswe ku nshuro ya kane. Iburanisha ryari riteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 7 Nzeri 2026 saa Tatu za mu gitondo.

Gusa kugeza saa Tatu n’Igice abari bageze mu cyumba cy’uburanisha kuri uru rukiko bari bagitegereje ko umucamanza n’ababuranyi binjira bahebye nyuma batangira gusohoka.

Bishop Harelimana na we yari yahagereye igihe kuko abahageze Saa Tatu zuzuye bahamusanze, gusa we ntiyageze mu cyumba cy’iburanisha ahubwo yari kumwe n’abamwunganira hanze bisa n’aho hari ibyo bategereje.

Nyuma yo kumara umwanya munini bategereje, Urukiko rwamenyesheje ababuranyi ko urubanza rwasubitswe bitewe n’uko umucamanza wari umaze iminsi aruburanisha yarwaye.

Uyu mucamanza warwaye ubwo uru rubanza rw’ubujurire rwasubikwaga ubwa kabiri ku wa 18 Kanama 2026 kubera kubura kwa Me Shema Gakuba wunganira uregera indishyi, yari yavuze ko rutazongera gusubikwa kuko byaba bigiye gukabya.

Nyuma y’uko urubanza rusubitswe kuri uyu wa Mbere, rwimuriwe ku wa 18 Nzeri 2026 saa Tatu za mu gitondo ku Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Uku kuregera indishyi bishamikiye ku rubanza Nyiratuza Monique usanzwe uba mu mahanga yarezemo Bishop Harelimana ndetse aza kumutsinda ahamwa n’icyaha cy’uburiganya no kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate.

Bishingiye ku kuba Nyiratuza yarohereje amafaranga Bishop Harelimana ngo amugurire ibibanza bitatu birimo bibiri biri i Rubavu n’ikindi kimwe kiri i Gasogi muri Kigali, ahagombaga kubakwa urusengero rwa Zeraphat Holy Church.

Gusa Nyiratuza yaje gushiduka uwo mutungo waranditswe ku Itorero rya Zeraphat Holy Church ndetse ntiyongera kugira uburenganzira kuri wo.

Uyu muvugabutumwa yahanishijwe igifungo cy’imyaka ine gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Yahanishijwe kandi kwishyura indishyi za miliyoni 2,5 Frw n’imodoka ya miliyoni 24 Frw, ariko uruhande rwa Nyiratuza ntirwanyurwa, bajurira basaba ko Bishop Harelimana yatanga indishyi za miliyoni 400 Frw ari rwo rubanza bari kuburanamo.

Urubanza rwa Bishop Harelimana Jean Bosco rwongeye gusubikwa ku munota wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages