Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko ku wa 8 Werurwe umunyamategeko wa Kabuga Félicien, Emmanuel Altit yasabye ko arekurwa kubera ko ubuzima bwe butifashe neza. Ubu busabe bwe yabushingiraga kuri raporo y’inzobere yagaragaje ko ubuzima bwa Kabuga bumeze nabi, ku buryo butatuma ashobora kwitabira urubanza rwe.
Iyi raporo ivuga ko Kabuga afite uburwayi bwa ‘dementia’ butera umuntu kwibagirwa.
Nyuma yo kwiherera no gusuzuma neza ubusabe bw’abunganira Kabuga, abacamanza ba IRMCT batangaje ko bafashe icyemezo cyo kuba bahagaritse iburanisha ry’urubanza rwa Kabuga kugira ngo habanze hasuzumwe uko ubuzima bwe bwifashe.
Bati "Birakwiriye ko duhagarika ibikorwa by'iburanisha no kumva abatangabuhamya mu gihe tugitegereje umwanzuro ku bushobozi bwa Kabuga mu gukomeza kuburanishwa."
Mu iburanisha riheruka umunyamategeko Emmanuel Altit yavuze ko raporo y’ubuzima bwa Kabuga ishimangira ibyo ubwunganizi bumaze amezi bubwira uru rukiko, kuva muri Gicurasi 2022 bugaragaza ko uyu mugabo adashobora kuburana.
Yasabye ko kubera izo mpamvu, Kabuga yahita arekurwa, ko bidakozwe byaba bibangamiye uburenganzira bwe. Gusa abacamanza ntacyo bigeze batangaza kuri ubu busabe.
Kabuga w’imyaka 90 afatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aregwa ibyaha bya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za politiki itsembatsemba, n’ubuhotozi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.
Yafatiwe mu Bufaransa ku itariki ya 16 Gicurasi 2020. Ubu afungiwe i La Haye mu Buholandi.
Raporo yakozwe muri Kamena mu 2022 igaragaza ko uyu mugabo afite indwara zinyuranye z’umutima n’ibihaha na Osteoporosis ituma amagufwa yoroha cyane ku buryo yangirika vuba.
Byagaragaye kandi ko afite ikibazo cyo kwibagirwa ikintu mu kanya gato, ntashobore gushyira ibintu ku murongo, mu mvugo ze akagenda abivangavanga.
Afite kandi uburwayi bw’impyiko no guta ubwenge by’akanya gato kubera ko amaraso atagera neza mu gice kimwe cy’ubwonko bizwi nka "trans-ischemic attack".
Hejuru y’ubwo burwayi bwose, kugeza uyu munsi bivugwa ko Kabuga yaje kugira n’ubundi bw’umusonga,
Mu iburanisha riheruka humviswe abatangabuhamya batandukanye barimo n’umugore uvuga ko yahoze ari umuturanyi wa Kabuga ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali.
Ubuhamya aba bantu uko ari babiri batanze, bwagarutse cyane ku bikorwa by’interahamwe za Kimironko ziswe iza Kabuga.



Ibitekerezo 0