Umwanzuro wo gusubika uru rubanza wafashwe n’urukiko kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ukuboza 2022 ubwo hari hateganyijwe gutangira iburanisha mu mizi.

Urubanza rwa Mukanzabarushimana ufungiye i Mageragere rwasubitswe nyuma y’uko yitabye urukiko ariko umwunganira mu mategeko ntaboneke na we akabwira abacamanza ko atiteguye kuburana atunganiwe.

Ibi byatumye Urukiko rufata umwanzuro wo kwimurira uru rubanza tariki ya 9 Gashyantare 2023.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwemeje ko Mukanzabarushimana Marie Chantal afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Werurwe kubera uruhare akurikiranyweho mu rupfu rwa Akeza yari abereye Mukase.

Urukiko rwagaragazaga ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko Mukanzabarushimana ashobora kuba afite urahare mu cyaha aregwa, nubwo we yasabaga gukurikiranwa adafunze kuko yari afite umwana muto n’uburwayi yifuzaga kuvuza.

Inkuru y’urupfu rwa Akeza wari ufite imyaka itanu yatangajwe ku wa 14 Mutarama 2022 ubwo yasangwaga mu kidomoro cy’amazi.

Ku wa 18 Mutarama 2022, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Mukanzabarushimana (Mukase wa Akeza) na Nirere Dative wari umukozi we wo mu rugo kuko “iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko bashobora kuba bafite urahe mu rupfu rw’uwo mwana”.

Mukanzabarushimana Marie Chantal ubwo yagezwaga mu rukiko rwa Kagarama
Mukanzabarushimana Marie Chantal ubwo yagezwaga mu rukiko rwa Kagarama
Mukanzabarushimana Marie Chantal akurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Akeza Elsie
Mukanzabarushimana Marie Chantal akurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Akeza Elsie