00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Ndahiro Valens rwasubitswe

Yanditswe na Mutangana Elie
Kuya 14 October 2026 saa 11:45
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza umunyamakuru Ndambendore Valens uzwi nka Ndahiro Valens Papy yarezweho icyaha cyo gutukanira mu ruhame no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.

Uru rubanza rwari kuba mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Ukwakira 2026 ariko urukiko rwasobanuye ko rutakibaye kubera ko umunyamategeko wunganira Ndambendore yarwaye ubwo yari mu nzira ajyayo, biba ngombwa ko yihutira kwa muganga.

Ndahiro yasobanuye ko umunyamategeko we afite urupapuro rwo kwa muganga rumusaba kumara iminsi 18 yivuza, mbere yo gusubira mu kazi.

Uyu munyamakuru yasabye ko urubanza rushyirwa ku wundi munsi kuko atashobora kuburana adafite umunyamategeko umwunganira.

Perezida w’Inteko Iburanisha yabajije Ubushinjacyaha niba bwemeranya na Ndahiro ku kuba urubanza rwakwimurirwa undi munsi, Umushinjacyaha arabyemera.

Urukiko rwamenyesheje ababuranyi ko urubanza rwimuriwe tariki ya 26 Ukwakira 2026, saa tatu za mu gitondo.

Ibyaha Ndambendore aregwa bishingiye ku nkuru yakozwe na Ndahiro, itangazwa kuri BTN TV mu 2024.

Yagaragazaga uburyo umushoramari witwa Ndayisenga Matherne wo mu Murenge wa Muhima yifashishije ‘caterpillar’ asiza ikibanza, agafunga inzira y’abaturage, inzu zabo zigasigara ku manga, banavuga ko yafashe ku butaka bwa Leta.

Nyuma yo gutangaza iyi nkuru, habayeho ibiganiro bibiri biyivugaho, byatambutse kuri televiziyo ebyiri, aho Ndahiro yabyitabiriye nk’umutumirwa wasobanuraga uko ikibazo giteye.

Ibyo ni byo byatumye Ndahiro aregwa n’uyu mushoramari icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha no gutukanira mu ruhame.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko muri ibyo biganiro n’inkuru harimo amagambo yo gutukana arimo aho uwo mushoramari yagereranyijwe n’ifuku, inkirabuheri n’inkebebe ndetse ko no ku bijyanye n’ikibanza cya Ndayisenga harimo ibitari ukuri byatangajwe.

Mu rubanza rwabaye tariki ya 14 Gicurasi 2026, Ndahiro yahakanye ibyaha byombi, avuga ko yakoze inkuru kinyamwuga, ashyiramo ibitekerezo by’abaturage, ibya Ndayisenga hamwe n’ubuyobozi kandi inkuru inemezwa n’ushinzwe gutokora inkuru muri BTN TV, bigaragaza ko yari nta makemwa.

Ibyo ngo byanatumye ubuyobozi bufata umwanzuro wo guhagarika igikorwa cyo gusiza ikibanza ndetse n’abaturage barabyishimira cyane kandi Ndayisenga acibwa amande ya miliyoni 9 Frw.

Ku cyaha cyo gutukanira mu ruhame, Ndahiro yavuze ko mu myaka 15 amaze mu mwuga w’itangazamakuru adashobora gutuka umuntu, yongeraho ko niba inkuru yakoze irimo amakosa y’umwuga icyo kibazo cyari kujyanwa mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

Ku kijyanye no kugereranya uwo mushoramari n’ifuku, Ndahiro yavuze ko ibyo ari abaturage babivuze kandi ko adakwiye kuzizwa ibitekerezo by’abandi.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu munyamakuru igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya 1.200.000 Frw. We yari yasabye kugirwa umwere, avuga ko uyu mushoramari ari gushaka gukanga itangazamakuru.

Tariki ya 12 Kamena 2026, urukiko rw’ibanze rwagize Ndahiro umwere, rugaragaza ko ikirego Ubushinjacyaha bwatanze nta shingiro gifite kandi ko uyu munyamakuru nta ndishyi cyangwa ihazabu agomba gutanga.

Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko rw’ibanze. Ni ho bwahereye bujurira.

Urubanza rwa Ndahiro Valens rwimuriwe ku itariki ya 26 Ukwakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages