Mu 2020 nibwo Ntaganzwa Ladislas yakatiwe iki gihano nyuma yo gutesha agaciro icyo yari yahawe n’Inkiko Gacaca cyo gufungwa burundu y’umwihariko kubera uruhare rwe yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyaha yahamijwe n’Urukiko ni ibyo yakoreye mu yahoze ari Komini Nyakizu kuri ubu ni mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyagisozi.
Iburanisha ryo kuri uyu munsi ryatangiye saa yine n’iminota 18.
Ntangazwa Ladislas w’imyaka 60 aregwa icyaha cya Jenoside, kurimbura, kwica no gusambanya ku gahato n’iby’ibasiye inyokomuntu.
Urubanza rwe rwa mbere rwabunishijwe n’urukiko rukuru urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruherereye i Nyanza.
Bakimara kugaragaza umwirondoro wa Ntaganzwa n’ibyo aregwa, Umwunganira mu mategeko, Me Musonera, yahise agaragaza ko hari ibyerekeranye n’umwanzuro w’Ubushinjacyaha ku bujurire bw’umukiliya we washyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ku wa 14 Ukuboza 2022 bityo ko batabonye umwanya uhagije wo kumenya icyo ubushinjacyaha buvuga ku bujurire bwabo.
Yasabye guhabwa umwanya wo kuwurebaho kugira ngo bagire igitekerezo ku cyo ubushinjacyaha bwavuze ku bujurire.
Uhagarariye Ubushinjacyaha Nkusi Faustin, yavuze ko atari impamvu yatuma urubanza rutaba kuko umwanzuro bwashyizemo ari usubiza impamvu z’ubujurire bwa Ntaganzwa Ladislas bityo ko akwiye gusobanura izo mpamvu z’ubujurire yagaragaje kandi bidasaba ko hakorwa undi mwanzuro.
Yagaragaje ko umwanzuro w’ubushinjacyaha usubijweho bitaba ari byo, ahubwo ko hari inenge Ntanganzwa yatanze bityo “turumva ko aribyo bakabaye basobanura uyu munsi”.
Ntanganzwa ahawe umwanya yashimye ko urukiko rwitaye ku bujurire bwe, avuga ko atifuza ko urubanza rusubikwa igihe kirekire cyane ko muri iyi minsi ari muri Kigali aho afungiye i Mageragere.
Yagaragaje kandi ko uyu munsi atameze neza ku buryo yabasha kugira icyo avuga asaba ko ataburana uyu munsi.
Mbere yo gusubika iburanisha, Perezida w’Intego iburanisha yabanje kugaragaza ko hakwiye kubanza kumva neza impamvu z’ubujurire bwa Ntaganzwa kugira ngo rizabashe kugenda neza.
Umwanzuro watanzwe n’uruhande rwa Ntaganzwa tariki ya 21 Kamena 2020 wagaragaje ko anenga ko yaciriwe urubanza hashingiwe batangabuhamya bivuguruzaga, bavuga ibyo babwiwe cyangwa bibagiwe no gushingira ku nyandiko z’ubuyobozi zitari gushingirwaho Ntaganzwa yiyandikiye ubwo yari burugumesitiri.
Tariki ya 7 Ugushyingo 2022 uruhande rwa Ntanganzwa rwaje kongera izindi ngingo zirimo kuba yaragize ikibazo cyo kutunganirwa nk’uko bikwiye, kuba urukiko rwarahamijwe icyaha bishingiye ku mategeko yasobanuwe uko atari n’izindi.
Kuri ibyo Ubushinjacyaha bwasubije ko nta kunyuranya kwabayeho ku batangabuhamya cyane ko uyu mugabo abatangabuhamya bagaragazaga uko yohereje abajandarume bakica abatutsi ubwo yari Bugurumesitiri.
Impaka zabaye zose ku ngingo z’ubujurire bwa Ntaganzwa Ladislas aho urukiko rwashakaga kwemeranya n’impande zombi ku ngingo ebyiri z’ubujurire zikubiye mu mwanzuro watanzwe mbere.
Nkusi Faustin yavuze ko umwanzuro wo mu 2020 ari wo mwanzuro watanzwe bikurikije igihe cy’ijurira cy’iminsi 30, ahagaragajwemo ingingo ebyiri kandi ko izo ngingo zikwiye kuba impamvu z’ubujurire.
Uruhande rwa Ntaganzwa rwagaragaje ko ingingo z’ubujurire ari ebyiri ahubwo ko umwanzuro wo mu Ugushyingo 2022 ari ibisobanuro ku myanzuro yatanzwe mbere.
Perezida w’Iburanisha yasabye ko izo ngingo ebyiri ari zo zizashingirwaho muri iri buranisha.
Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizasubukurwa ku wa Kane tariki ya 22 Ukuboza 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!