Saa tatu n’igice nibwo inteko y’umucamnza umwe n’umwanditsi w’urukiko binjiye mu cyumba cy’iburanisha ariko Nyamvumba Robert ntiyahaboneka.
Uyu mugabo asanzwe yunganirwa n’abanyamategeko batatu ariko mu rukiko hari harimo umunyamategeko umwe ari we Me Fred Rwagitare.
Ubwo umucamanza yatangiraga iburanisha yahise avuga ko ritakibaye kubera ko umwe mu bunganira Nyamvumba Robert ari we Me Shema Charles usanzwe umwunganira kuva yatabwa muri yombi mu 2020, yamaze kumenyesha urukiko ko arwaye, asaba ko urubanza rwasubikwa kuko itariki baruhaye yageze akirwaye.
Me Rwagitare Fred umwe muri batatu bunganira Nyamvumba Robert yahise abwira umucamanza ko yavuganye na Me Shema Charles bakumvikana ko itariki umucamanza ari buhe uru rubanza noneho bazaboneka bakaburana kuko kuburana urubanza rugapfundikirwa biri mu nyungu z’umuburanyi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko byumvikana ko urubanza rutaba umwe mu barurimo arwaye ariko busaba ko ubutaha byose byazaba byarakemutse uregwa yaramaze kuganira n’abamwunganira kugira ngo hatazabaho indi mpamvu yatuma rusubikwa ku nshuro ya gatatu.
Me Fred Rwagitare wari mu rukiko yahise abwira umucamnza ko nta kabuza ubutaha biteguye kuburana.
Umucamanza yahise asubika uru rubanza ategeka ko ruzasubukurwa ku wa 26 Ugushyingo 2021.
Nyamvumba Robert asanzwe yunganirwa mu mategeko na Me Sadi Jashi, Shema Charles na Me Fred Rwagitima.
Yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyari 21,6Frw. Nyamvumba yari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yaregwaga icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!