Nyamvumba wahoze ari Umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ibijyanye n’Ingufu, kuva yatabwa muri yombi, ni ubwa mbere yagaragaye mu rukiko yambaye impuzankano iranga imfungwa n’abagororwa.
Kuri uyu wa Mbere byari biteganijwe ko atangira kuburana ubujurire bwe mu Rukiko Rukuru.
Byari biteganyijwe ko uru rubanza rutangira kuburanishwa saa Mbiri za mu gitondo ariko rwatangiye saa Tanu n’igice kuko urukiko rwategetse ko ajyanwa mu rukiko mu gihe Gereza ya Nyarugenge afungiyemo yari izi ko aburana hifashishijwe ikoranabuhanga. Byatumye ubwo urukiko rwategekaga ko ajyanwa kuburanira ku rukiko ahagera atinze.
Ubwo umucamanza yabazaga Robert Nyamvumba niba yiteguye kuburana, Me Shema Gakuba Charles, umwe mu bamwunganira yahise avuga ko batiteguye kuburana kuko atarahura n’umukiliya we ngo bategure umwanzuro w’ubujurire bwabo.
Me Sadi Jashi na we wunganira Robert Nyamvumba yabwiye urukiko ko babonye umwanzuro w’ikirego cy’Ubushinjacyaha mu mpera z’icyumweru gishize babura uko babonana n’uwo bunganira kugira ngo bamenye uko baziregura mu rubanza rw’ubujurire.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba abanyamategeko ba Robert Nyamvumba bagaragaje inzitizi z’uko batarahura na we ngo bategurane ikirego cy’ubujurire biri mu burenganzira bwabo kandi ko babyemererwa n’amategeko.
Ubushinjacyaha bwemeye ko urubanza rusubikwa ariko buvuga ko ubutaha nta rundi rwitwazo ruzemerwa.
Me Shema Gakuba Charles yabwiye urukiko ko ubutaha nta kabuza bazaburana ko na bo bifuza kuburana kugira ngo uru rubanza rufatweho icyemezo cya nyuma.
Umucamanza yumvise impande zombi ahagarika iburanisha, ategeka ko rizakomeza ku wa 22 Ukwakira 2021 saa Mbiri za mu gitondo.
Robert Nyamvumba yaherukaga kuburana muri Nzeri 2020. Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cya ruswa rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu no gutanga ihazabu ya miliyari 21,6Frw.
Icyo gihe Umucamanza yavuze ko kwiregura kwa Nyamvumba Robert nta shingiro gufite kuko yabajijwe mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yemera icyaha yakoze cyo kwaka indonke.
Umucamanza yavuze ko yageze mu rukiko icyo cyaha akagihakana ko ari yo mpamvu yahawe biriya bihano.
Nyamvumba yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu, anacibwa ihazabu ya miliyari 21,6 Frw. Ubwo yakatirwaga, Ubushinjacyaha ntabwo bwigeze bujurira, bwanyunzwe n’ibihano yahawe. Nyamvumba we yahise atanga ikirego cy’ubujurire mu Rukiko Rukuru.
Nyuma yo gusubika urubanza rwo kuri uyu munsi, iburanisha ryimuriwe ku wa 22 Ukwakira 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!