Ni dosiye yaregwagamo abantu 32 mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, ariko hajurira 26. Rtd Maj Mudathiru na Pte Ruhinda Jean Bosco wahoze ari umusirikare wa RDF, nibo bakatiwe gufungwa imyaka 25, nk’igihano kiruta ibindi.
Umucamanza yavuze ko urubanza rwagombaga gusomwa, ariko ku wa 21 Nyakanga Ubushinjacyaha bwanditse busaba ko urubanza rwakongera kuburanishwa kuko bwabonye ibimenyetso bishya, birimo inyandikomvugo zabonetse ku byaha by’iterabwoba.
Urukiko rusanga bifite ishingiro kuko byakomojweho mu miburanishirize, bityo ko bwahabwa umwanya kandi n’abaregwa bakabyisobanuraho.
Urukiko rwavuze ko ari umwanya wo kugira ngo Ubushinjacyaha buzasobanure ibimenyetso bishya birebana n’iterabwoba, n’ibimenyetso ku cyaha cyo gutoroka isigirikare cyarezwe Pte Muhire Dieudonné.
Urukiko rwemeje ko urubanza ruzongera kuburanishwa ku wa 4 Ukuboza 2023.
Mu 2021 nibwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Maj. (Rtd) Mudathiru Habib igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo iterabwoba, kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe n’ibindi byaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Mu baburanishijwe n’uru rukiko harimo itsinda ry’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru Habib, baregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe wa P5; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.
Harimo n’irindi tsinda ry’abantu batandatu rifatwa nk’irirangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné, umusirikare muri RDF, riregwa ibyaha byo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Mudathiru igifungo cya burundu, gusa urukiko rwavuze ko yaburanye yemera ibyaha, akemera n’ubufasha yagiye ahabwa n’abandi bantu barimo inzego z’igisirikare cy’u Burundi.
Rwavuze ko kandi mu iburana rye yemeye ko yatoje abarwanyi ba P5 abaha imyitozo itandukanye ya gisirikare n’uburyo bagomba kwitegura kugaba ibitero k’u Rwanda.
Mu Ukwakira 2019 nibwo byatangajwe ko bamwe mu bagize imitwe y’inyeshyamba ya P5 na RUD Urunana bagera kuri 67 bagabye igitero ku Rwanda binjiriye mu Kinigi, bica abaturage 14 mu gihe Ingabo z’u Rwanda zishe 19 mu bari bagabye icyo gitero, abandi barafatwa, abasigaye bahungira muri Uganda.
Aba barwanyi bajya gufatwa, ngo bavuye aho bitorezaga muri Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo bimukira i Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, aho bashakaga kwegera umupaka wa Uganda, bakazaba ariho baturuka batera u Rwanda.
Icyakora urwo rugendo ntirwabahiriye kuko basakiranye n’igico cy’ingabo zidasanzwe za RDC, bakozanyaho, maze ngo abarwanyi batafashwe cyangwa ngo bicwe, bakomereza mu birunga aho baje gufatanya na RUD Urunana.
Ni nabo ngo baje kugaba igitero mu Kinigi mu ijoro ryo ku wa 3-4 Ukwakira 2019 cyahitanye abantu 14.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!