Yabivuze kuri uyu wa 21 Ukwakira 2022, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (Rwanda Bar Association) rumaze rushinzwe rukanunganira abantu mu nkiko.
Uru rugaga rwashinzwe mu 1997 n’abavoka 37 bagizwe n’abagore barindwi gusa ariko kuri ubu rugize abavoka 1500 barimo abagore 325.
Nyuma y’imyaka 25 hishimirwa uko abavoka bagiye bafasha abanyarwanda kubona ubutabera no kuba abavoka barabashije kwiyongera.
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moise yavuze ko nubwo abagore batangiye ari bake kuri ubu bari kubakirwa ubushobozi binyuze mu kubazamura mu nzego z’ubutabera.
Ati “Twari dufite abavoka b’abagore barindwi gusa ariko ubu basaga 300, urugendo rurakomeje kandi twifuza guteza imbere abagore muri uru rugaga kuko dushaka kubaka urwego rutagira uwo ruheza cyangwa ngo rumusige inyuma.”
Yasabye abavoka b’abagore gufasha abakiri bato binjira muri uyu mwuga babagira inama no kubahugura bijyanye n’ubumenyi bamaze kugira mu mwuga.
Ati “Intego bahawe ni ugukora imishinga ifasha mu guteza imbere umugore w’umwavoka, ibyemezo dufata byose bikaba bahari bakazamura ijwi ryabo bagahamagarira abagore kugira uruhare.”
Me Nkundabarashi yavuze ko abagore b’abavoka bari gutegura umushinga ugamije gufasha abagize ingaruka zaturutse ku byaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ati “Ibyo bizazamura ubushobozi bwabo ariko binagire uruhare mu gusubiza ibibazo biri muri sosiyete kuko ibibazo by’ihoterwa rishingiye ku gitsina bikomeye cyane. Aba bana akenshi nta nubwo baba banazi amategeko yerekeye ibyabababayeho n’ikurikiranwa ry’abakoze ibyaha ntacyo baba bariziho.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin, yasabye abagize urugaga rw’abavoka n’inzego zinyuranye z’ubutabera guharanira kurwanya ruswa ikomeje kuba ikumungu mu butabera.
Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rufite gahunda yo guhindura imibereho y’abarugize no kunoza neza ibirebana n’abajya mu kiruhuko cy’izabukuru.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!