Ibikorwa byo gusaka urugo rwa Tshisekedi n’abo mu muryango we byabereye mu bice bitandukanye bya Bruxelles no mu makomini atandukanye yo muri Flandre na Wallonie.
Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Leta y’u Bubiligi byemeje ko ibi bikorwa byakozwe mu rwego rw’iperereza ryatangiye nyuma y’ibirego byatanzwe n’imiryango itari iya Leta muri Nyakanga 2025.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa 14 Ukwakira, ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru byavuze ko iri perereza rishingiye ku birego bijyanye no kunyereza umutungo wa RDC.
Iyi miryango yunganirwa n’abanyamategeko barimo Me Bernard Maingain igaragaza ko abo mu muryango wa Tshisekedi barimo murumuna we, Christian Tshisekedi, bamaze igihe kinini biba amabuye y’agaciro ahahoze ari Katanga.
Mu mwaka ushize, umwe mu bakorera muri sosiyete z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yagize ati "Kuva mu 2019, ibintu byabaye bibi cyane. Katanga yabaye isanduku y’amafaranga y’umuryango wa Tshisekedi. Ukura umutungo muri izi ntara, cyane cyane Lualaba nyamara ntacyo ushorayo."
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru La Libre avuga ko abapolisi barenga 10 bagize uruhare muri ibi bikorwa, bikorerwa mu rugo rwa Perezida Tshisekedi n’iz’abo mu muryango we.
Kugeza ubu, Leta y’u Bubiligi ntirashyira ahagaragara ibisobanuro birambuye ku bantu bose barebwa n’iperereza cyangwa niba hari abamaze gutabwa muri yombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!