Munyenyezi yongeye kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, kugeza ku gicamunsi humvwa mu muhezo abatangabuhamya bamushinja uko ari batatu.
Munyenyezi yagaragaye mu rukiko yambaye impuzankano y’imfugwa, inkweto zifunze z’umukara n’umweru n’isaha ku kuboko.
Ubwo abamushinja bari basoje, urukiko rwasabye abitabiriye urubanza kwinjira bakagezwaho imyanzuro.
Urukiko rwavuze ko abatangabuhamya basabye umuhezo bamaze kumvwa bose, bityo urubanza rukomeza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2022 mu ruhame.
Rwabajije ababuranyi niba biteguye kuzazana abatangabuhamya batanu basigaye kuri buri ruhande, Ubushinjacyaha buvuga ko bubafite, ariko Munyenyezi avuga ko adasobanukiwe uburyo bemeye ko ari batanu kandi baragaragaje bane.
Gusa urukiko rwavuze ko ikoranabuhanga rikoreshwa n’ababuranyi rigaragaza ko abatangabuhamya ari batanu.
Abunganira Munyenyezi bavuze ko bafite imbogamizi y’uko umwe mu batangabuhamya ushinjura arwaye, ariko urukiko ruvuga ko ibyo byose bizarebwaho ku munsi w’ejo ubwo urubanza ruzaba rukomeza.
Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.
Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n’icyibasiye inyokomuntu.
Yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!