Abaregwa kuri ubu barimo abafunzwe by’agateganyo n’abandi barekuwe bari mu rugo, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano gutunganya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no gutanga ibyangombwa byabyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ku itariki ya 28 Nzeri 2026 bamwe mu baregwa muri uru rubanza batsinzwe ubujurire ku ifungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko bahita bajyanwa mu Igororero rya Mageragere, abandi bemererwa kujya baburana bari hanze.
Gusa ku itariki ya 3 Ukwakira, ubushinjacyaha bwatanze ikirego busaba ko iminsi 30 y’agateganyo abo bari bahawe yakongerwaho indi nk’iyo kugira ngo urubanza mu mizi rutegegurwe neza.
Ubwo bari bagiye kuburana kuri icyo kirego ku itariki ya 7 Ukwakira 2026, uruhande rw’abaregwa rwagaragaje inzitizi y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bari bagiye kuburaniramo rudafite ububasha bwo kubaburanisha kuko atari rwo ruri hafi y’Igororero rya Mageragere abaregwa bafungiwemo, nk’uko amategeko abiteganya.
Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2026, uru rukiko rwanzuye ko hashingiwe ku ngingo ya 79 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, rufite ububasha bwo gukomeza kubaburanisha ku kirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha.
Rwasobanuye ko inzitizi ku iburabubasha ryarwo yagaragajwe nta shingiro ifite, kuko abaregwa bari basanzwe baburanira muri uru rukiko, ariko iyo nzitizi ikaza kuvuka nyuma y’uko hatanzwe ikirego cyo kubongerera iminsi 30 y’agateganyo.
Ku ngingo y’uko iburanisha ryo kongera iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo riba rigomba kubera hafi y’aho abaregwa bafungiye, urukiko rwasobanuye ko nta kigaragaza ko mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge bashakaga kuburanira nta kigaragaza ko ari ho hafi.
Ku bw’ibyo, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatesheje agaciro iyo nzitizi, rwemeza ko uru rubanza rwo kongera iminsi y’ifungwa ry’agateganyo rugomba kuhakomereza ku itariki ya 15 Ukwakira 2026 Saa Tatu za mu gitondo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!