Ubushinjacyaha bukurikiranyeho aba bahoze ari abayobozi na RCA ibyaha bitandukanye bishingiye ku makosa yagaragajwe na raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yo mu 2022.
Prof Harelimana ashinjwa ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko; kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n’iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro; gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha igitinyiro.
Hakizimana Clever ashinjwa gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
Undi uregwa muri iyi dosiye ni Gahongayire Liliane ushinjwa gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cyo gushyira mu bikorwa amasezerano.
Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarungege rwari rwategetse ko bose bakurikiranwa badafunzwe, icyakora rutegeka ibyo Harelimana na Hakizimana bagomba kubahiriza nubwo Ubushinjacyaha bwahise bubijuririra mu Rukiko Rwisumbuye.
Bwagaragaje ko Urukiko rw'Ibanze rwirengagije ibimenyetso bwatanze ndetse bunenga ko Urukiko rubanza rutahaye uburemere buhwanye n'ibyaha bakurikiranyweho.
Bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rwategeka ko icyo cyemezo gihinduka bagakurikiranwa bafunzwe.
Icyemezo cy'Urukiko cyasomwe ku wa Kane, tariki ya 9 Ugushyingo 2023.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko nyuma yo gusuzuma ubwiregure bw'abaregwa rusanga ubujurire bw'Ubushinjacyaha bufite ishingiro kuri bimwe.
Urukiko rwagaragaje ko nubwo Urukiko rw'Ibanze rwari rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma Prof. Harelimana Jean Bosco akekwaho impurirane mbonezamugambi ku cyaha cyo gufata nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, ariko hashingiwe ku bwiregure bwe bw'uko hari akanama gashinzwe amasoko n'abagombaga gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'amasoko, rusanga nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyo cyaha nubwo atari yabijuririye.
Rwagaragaje kandi ko hashingiwe ku majwi yafashwe, Urukiko rw'Ibanze rwari rwavuze ko bitagize impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha ariko Urwisumbuye rumaze kubisuzuma rwasanze kuba Prof. Harelimana yariyemereye ko ayo majwi ari aye ari impamvu ikomeye ituma akekwaho icyo cyaha.
Kuri Hakizimana Claver, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.
Urukiko kandi rwagaragaje ko nubwo urwego rwabanje rwanzuye ko nta mpamvu zituma Gahongayire Liliane acyekwaho icyaha, rwirengagije ko ari we wasinye inyandiko igaragaza ibyinjiye kandi abyiyemerera.
Rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gutanga inyungu z'umurengera.
Urukiko rusanga Ubushinjacyaha nta mpamvu n'imwe bwerekana z'uko yaba abaregwa bigeze babangamira imigendekere y'iperereza. Rugaragaza kandi ko abaregwa bose bagiye bubahiriza ibyo bategetswe bityo ko nta mpamvu zo kubakurikirana bafunzwe.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakiriye ubujurire bw'Ubushinjacyaha ruvuga ko bufite ishingiro kuri bimwe.
Rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma Gahongayire Liliane akurikiranwa afunzwe. Rwanemeje ko icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarungege gihindutse kuri Gahongayire gusa naho kuri Prof. Harelimana na Hakizimana kidahindutse. Ibyo bisobanuye ko bose bazakomeza gukurikiranwa bari hanze.






Ibitekerezo 0