00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwanzuye ko urubanza rwa Karasira Aimable rukomeza kuburanishwa

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 7 September 2023 saa 01:42
Yasuwe :

Urukiko Rukuru, Urugereko Rushinzwe Kuburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwategetse ko urubanza rwa Karasira Uzaramba Aimable ruzakomeza kuburanishwa kuko inzitizi yagaragaje we n’ubwunganizi bwe nta gaciro zifite.

Urubanza rwa Karasira rwongeye kuba kuri uyu wa 7 Nzeri 2023 ariko uruhande rw’urega n’uregwa nta n’umwe wari mu rukiko.

Ubwo Karasira yari imbere y’urukiko, mu iburanisha riheruka, yasabye ko yakorerwa isuzuma ku birebana n’uburwayi bwo mu mutwe ndetse akabanza akavurwa ngo kuko abumaranye igihe.

Hakozwe raporo bitegetswe n’Urukiko, ikorwa na Dr Muremangingo Arthur Rukundo, ariko Ubushinjacyaha buza kuyinenga bitewe n’uburyo yakozwemo butajyanye n’ibyari byasabwe n’urukiko bituma hategekwa ko hakorwa indi.

Raporo ya kabiri y’abaganga yagaragaje ko Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe ariko ko butamwambura ubushobozi bwo gutekereza.

Iyi raporo yakozwe n’itsinda ry’abaganga batatu, nk’uko byasabwe n’Urukiko Rukuru, barimo Dr Schadrack Ntirenganya, Dr Charles Mudenge na Dr Xavier K Butoto, ndetse banakoze indahiro igaragaza ko ari iy’ukuri.

Yakozwe nyuma y’uko Ubushinjacyaha bugaragaje ko butemera iyari yakozwe n’inzobere mu bijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, Dr Muremangingo Arthur Rukundo, igaragaza ko n’ubundi Karasira afite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe.

Aimable Karasira n’abamwunganira mu mategeko bo bari basabye urukiko ko rwatesha agaciro iyi raporo nshya abaganga b’inzobere bakoze ku burwayi bwe bwo mu mutwe kuko “ikubiyemo ukubogama gukabije.”

Karasira yavuze ko Charles Mudenge uri mu baganga bakoze iyi raporo yari umutangabuhamya agifungwa ko bityo atagakwiriye kuba ari umwe mu bakwiriye kugirirwa icyizere cyo gukora raporo nk’iyo.

Abamwunganira barimo Me Gatera Gashabana na Me Evode Kayitana basabaga urukiko ko umukiliya wabo yakurwa muri gereza akajya kwitabwaho kuko afite ibibazo by’uburwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta kubogama kwabayeho mu gukora iyo raporo na cyane ko yagaragaje urugero uburwayi bwa Karasira buriho ndetse ko akora ibyo azi kandi yatekerejeho.

Ibyaha Karasira Aimable akurikiranyweho kugeza ubu ni bitanu birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo. Ni ibyaha byiganjemo ibikekwa ko yakoze yifashishije Umuyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.

Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzakomeza kuburanishwa ku wa 3 Ukwakira 2023.

Indi nkuru wasoma: Uzaramba Karasira Aimable yasanganywe uburwayi bwo mu mutwe; harakurikiraho iki?

Urukiko rwanzuye ko urubanza rwa Karasira Aimable rukomeza kuburanishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages