00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwanzuye ko urubanza rwa Rusesabagina rukomeza kuburanishwa adahari

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 18 January 2022 saa 04:49
Yasuwe :

Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko Paul Rusesabagina yahamagajwe kwitabira iburanisha mu buryo bwemewe n’amategeko, rutegeka ko urubanza aregwamo rugomba gukomeza adahari.

Uyu mwanzuro wasomwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Mutarama 2022, mu cyumba cy’Urukiko rw’Ubujurire ruri ku Kacyiru.

Icyumba cy’iburanisha cyarimo ababuranyi bose 20 bari muri dosiye imwe na Rusesabagina ariko we ntiyabonetse.

Tariki 20 Nzeri 2021 ni bwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwatangaje umwanzuro ku rubanza ruregwamo Rusesabagina washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN na bagenzi be.

Rusesabagina yahanishijwe gufungwa imyaka 25, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ahabwa 20. Uwahawe igifungo gito yahanishijwe imyaka itatu.

Ubushinjacyaha bwajuririye iki cyemezo ndetse ubujurire butangira kuburanwa ku wa 17 Mutarama 2022.

Kuri uyu munsi, Rusesabagina ntiyitabye urukiko ndetse ibura rye ryagiweho impaka ndende.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mugabo yahamagajwe byemewe n’amategeko ariko yanga gusinya ku nyandiko y’ihamagazwa.

Yasobanuye ko Rusesabagina yamenyeshejwe na Gereza ya Nyarugenge ko afite urubanza mu ibaruwa yo ku wa 30 Ukuboza 2021, ariko akanga gushyira umukono ku rutonde rumenyesha abaregwa igihe bazaburanira.

Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yifashishije ingingo ya 128 [mu gika cya mbere] y’Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, agaragariza urukiko ko iyo umuburanyi yamenyeshejwe iby’iburanisha agahitamo kutitaba, urubanza rushobora gukomeza kuburanishwa adahari.

Yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko no mu Rukuru Rusesabagina yikuye mu rubanza ku bushake. Ku wa 12 Werurwe 2021 ni bwo yarwikuyemo avuga ko uburenganzira bwe butarimo kubahirizwa ndetse nta butabera yizeye kubona.

Habarurema ati “Ibyo byose bikomeza kwerekana ko kutaza kwa Rusesabagina atari uko atamenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko, ahubwo ari umugambi wo kutitabira urubanza ku bushake bwe akomeje. No ku rwego rwa mbere imyitwarire imeze itya ni yo yamuranze, kuko urubanza rwakomeje kandi rupfundikirwa adahari.”

Ingingo igaruka ku buryo ihamagazwa rya Rusesabagina ryakozwe, yatanzweho ibitekerezo n’abunganira ababuranyi bose. Bamwe bagaragaje ko ryakozwe byemewe n’amategeko, abandi basaba urukiko kuyisuzumana ubushishozi.

Me Murangwa Faustin uhagarariye bamwe mu baregera indishyi na we yunze mu ry’Ubushinjacyaha, avuga ko urubanza rwakomeza nubwo Paul Rusesabagina atitabye urukiko.

Ati “Ku mpamvu z’ubutabera bwihuse, urubanza rwakomeza kuburana Rusesabagina Paul adahari.’’

Me Rugeyo Jean we yasabye urukiko ko rwakwita ku bubasha bw’uwamenyesheje Rusesabagina Paul rwasanga bitarakozwe byemewe n’amategeko, agahabwa andi mahirwe akongera guhamagazwa bikurikije amategeko.

We na bamwe muri bagenzi be bavuze ko raporo y’Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge nta gaciro yagira mu bijyanye n’ihamagara ry’ababuranyi mu gihe uwayikoze nta bubasha ahabwa n’itegeko ryo kumenyesha ababuranyi ibyemezo by’inkiko.

Umucamanza Kamere Emmanuel yasobanuye ko urukiko rwifashishije ingingo zitandukanye zirimo iya 50 y’Itegeko rigenga umurimo w’Abahesha b’Inkiko n’iya 98 y’Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha.

Ingingo ya 50 ivuga ko urutonde rw’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Karere; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari; abungirije abayobozi b’Ibiro by’Ubutabera bishinzwe kugira inama abaturage; Umukozi wa Minisiteri ufite mu nshingano gukurikirana irangizwa ry’imanza; Umuyobozi wa gereza; abandi babihererwa ububasha n’itegeko.

Yavuze ko igika cya gatanu cy’ingingo ya 98 yavuzwe ruguru yo iteganya ko ihamagara rikorwa n’umuhesha w’inkiko cyangwa umwanditsi w’inkiko.

Ati “Isuzuma ry’ingingo zavuzwe ruguru rigaragaza ko umuyobozi wa gereza nk’umuhesha w’inkiko afite ububasha bwo gutanga ihamagara ku baregwa bafungiye muri gereza.’’

Yavuze ko ku wa 23 Ukuboza 2021, Ubwanditsi bw’Urukiko bwamenyesheje gereza abagomba kwitabira iburanisha barimo na Rusesabagina Paul.

Ati “Umuyobozi wa gereza yamenyesheje Urukiko ko umufungwa Rusesabagina Paul yanze gushyira umukono ku nyandiko imenyesha abaregwa kwitaba urukiko.’’

Yavuze ko Urukiko rusanga kuba Rusesabagina Paul yaramenyeshejwe n’ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge afungiyemo rubifitiye ububasha.

Yakomeje avuga ko kuba Rusesabagina ataritabye urukiko bigaragaza ko yahisemo “kutitaba ku bwende bwe, bityo urubanza rugomba kuburanishwa adahari.’’

Ati “Urukiko rwemeje ko umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge afite ububasha bwo kumenyesha abaregwa bafungiye muri gereza ayobora ibyerekeye no kwitaba urukiko. Rwemeje ko Rusesabagina Paul yamenyeshejwe itariki ry’iburanisha mu buryo bukurikije amategeko. Rutegetse ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa Rusesabagina Paul adahari.’’

Biteganyijwe ko urubanza rw’ubujurire ruzakomeza kuburanishwa ku wa 20 Mutarama 2022 guhera saa Mbili n’igice za mugitondo.

Rusesabagina Paul yahamijwe uruhare mu kuba muri MRCD/FLN, Umutwe w’Iterabwoba yabereye umuyobozi ukaza kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda bigahitana abaturage icyenda, abandi bagakomereka.

Yahamijwe icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu mutwe w’iterabwoba. Urukiko rwamugize umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, rwemeza ko ibindi bikorwa byabereye mu bitero no gutera inkunga iterabwoba, bigize icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

Indi nkuru wasoma: Urubanza rw’ubujurire ruregwamo Rusesabagina rwatangiye hagibwa impaka ku ihamagazwa rye- Uko iburanisha ryagenze (Amafoto)

Urukiko rwemeje ko urubanza rw'ubujurire ruregwamo Paul Rusesabagina ruzakomeza kuburanishwa adahari
Uhereye ibumoso: Inteko iburanisha igizwe na Gakwaya Justin, Perezida wayo, Rukundakuvuga François Regis na Kamere Emmanuel bari mu isomwa ry'umwanzuro ku mpaka zakuruwe n'ibura rya Rusesabagina mu rukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .