Icyemezo cy’urukiko mu bujurire cyatangajwe ku wa 30 Nzeri 2026 gitegeka ko ibyaha bitanu aregwa byo kwica nk’icyaha cya Jenoside, icyaha cyo gutegura Jenoside, gushishikariza Interahamwe gukora Jenoside, ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato byose bihama Béatrice Munyenyezi.
Ku wa 12 Mata 2024 nibwo Munyenyezi Béatrice yatangiye kuburana ubujurire.
Kuva urubanza rwatangira, Munyenyezi n’abunganizi be mu mategeko aribo Me Bruce Bikotwa na Me Felecien Gashema baburanye bahakana ibyaha aregwa bakavuga ko yari atwite inda y’impanga y’imvutsi anafite umwana muto ku buryo nta mbaraga zo gukora ibyaha yari kubona.
Bavuze ko icyo Munyenyezi azira ari umuryango yashatsemo wakoze Jenoside basaba ko Munyenyezi yagirwa umwere gusa ibyo Ubushinjacyaha bubyamaganira kure, buvuga ko sebukwe, Maurice Ntahobari, na baramukazi be batakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bugasaba ko igihano cy’igifungo cya burundu Munyenyezi yakatiwe cyagumaho.
By’umwihariko urukiko rwemeje ko Munyenyezi Béatrice yishe umubikira, ndetse Munyenyezi yategetse interahamwe gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato.
Icyemezo cy’urukiko mu bujurire IGIHE yakurikiranye kivuga ko ubujurire bwa Munyenyezi Béatrice nta shingiro bufite, rwemeje ko ibyaha Munyenyezi Béatrice yaregwaga bimuhama, rwemeza ko icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye cyafatiwe Munyenyezi Béatrice kidahindutse.
Munyenyezi Béatrice yagaragaje ko atishimiye icyemezo yafatiwe mu ijwi rituje ati"Uburiye umubyizi mukwe ntako aba atagize"
Munyenyezi Béatrice n’abunganizi be ntibatangaje niba bazajurira cyangwa batazajurira gusa bafite uburenganzira bwo kujurira mu rukiko rw’ubujurire i Kigali.
Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 amaze kwirukanwa na Amerika nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 10 yari yarakatiwe kubera kubeshya ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Amerika ikamuha ubuhungiro.
Ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko kuko ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobari. Nyiramasuhuko yari na Minisitiri w’Umuryango muri Leta y’Abatabazi, we n’umuhungu we na bo bakaba bafunze bazira ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!