00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo Dr Utumatwishima wayoboye Ibitaro bya Ruhengeri

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 16 December 2021 saa 04:00
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze kuri uyu wa Kane, tariki 16 Ukuboza 2021, rwatangiye kuburanisha urubanza Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wayoboye Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri areganwamo na bagenzi be bane ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.

Dr Utumatwishima wayoboye Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, ubu akaba ayobora Ibitaro bya Rwamagana, areganwa n’abandi bane.

Muri uru rubanza kandi Ubushinjacyaha buregamo Tuyizere Jean Christian, Dr Hirwa Aimé Dieudonné, Seruhungo Bizimana Jean Paul, Mukundwa Jean Baptiste na Mukagihana Marie Claire bose bakoreye Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri.

Mu iburanisha ryo kuri uyu munsi, Mukagihana Marie Claire na Tuyizere Jean Christian bitabye urukiko batunganiwe, babigaragaza nk’imbogamizi ku gukomeza urubanza.

Umushinjacyaha yahawe umwanya ngo agire icyo avuga kuri izo mbogamizi maze agaragaza ko abaregwa bemererwa n’amategeko kunganirwa kandi biri mu burenganzira bwabo bityo ko bakwiye kubumva.

Urukiko rwongeye guha umwanya abaregwa bari basigaye ngo bagire icyo bavuga ku mbogamizi za bagenzi babo, bahuriza ku kuba zifite ishingiro bityo ko urubanza rwakwimurirwa ku yandi matariki.

Urukiko rwafashe umwanzuro wo kwimura itariki y’iburanisha, urubanza rwimurirwa ku wa 25 Mutarama 2022 saa Mbili za mu gitondo.

Ababurana bose bari gukurikiranwa bari hanze ndetse ingano y’umutungo bakekwaho kugira uruhare mu gukoresha nabi ntiratangazwa.

Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, ubu ni Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rwamagana. Areganwa na Tuyizere Jean Christian wayoboye Farumasi y’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri na Dr Hirwa Aime Dieudonné ukuriye Ibikorwa by’Ubuvuzi mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri.

Aba biyongeraho Seruhungo Bizimana Jean Paul yahoze ari Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, ubu ni Umuyobozi Ushinzwe imari n’ubutegetsi, DAF, mu Bitaro Bikuru bya Kibuye; Mukundwa Jean Baptiste wakoraga muri Farumasi y’Ibitaro bya Ruhengeri, ubu ni Umuyobozi wa Farumasi y’Akarere na Mukagihana Marie Claire wari umukozi wa Proline yacuruzaga imiti.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages