Dr Utumatwishima wayoboye Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, ubu akaba ayobora Ibitaro bya Rwamagana, areganwa n’abandi bane.
Muri uru rubanza kandi Ubushinjacyaha buregamo Tuyizere Jean Christian, Dr Hirwa Aimé Dieudonné, Seruhungo Bizimana Jean Paul, Mukundwa Jean Baptiste na Mukagihana Marie Claire bose bakoreye Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri.
Mu iburanisha ryo kuri uyu munsi, Mukagihana Marie Claire na Tuyizere Jean Christian bitabye urukiko batunganiwe, babigaragaza nk’imbogamizi ku gukomeza urubanza.
Umushinjacyaha yahawe umwanya ngo agire icyo avuga kuri izo mbogamizi maze agaragaza ko abaregwa bemererwa n’amategeko kunganirwa kandi biri mu burenganzira bwabo bityo ko bakwiye kubumva.
Urukiko rwongeye guha umwanya abaregwa bari basigaye ngo bagire icyo bavuga ku mbogamizi za bagenzi babo, bahuriza ku kuba zifite ishingiro bityo ko urubanza rwakwimurirwa ku yandi matariki.
Urukiko rwafashe umwanzuro wo kwimura itariki y’iburanisha, urubanza rwimurirwa ku wa 25 Mutarama 2022 saa Mbili za mu gitondo.
Ababurana bose bari gukurikiranwa bari hanze ndetse ingano y’umutungo bakekwaho kugira uruhare mu gukoresha nabi ntiratangazwa.
Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, ubu ni Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rwamagana. Areganwa na Tuyizere Jean Christian wayoboye Farumasi y’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri na Dr Hirwa Aime Dieudonné ukuriye Ibikorwa by’Ubuvuzi mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri.
Aba biyongeraho Seruhungo Bizimana Jean Paul yahoze ari Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, ubu ni Umuyobozi Ushinzwe imari n’ubutegetsi, DAF, mu Bitaro Bikuru bya Kibuye; Mukundwa Jean Baptiste wakoraga muri Farumasi y’Ibitaro bya Ruhengeri, ubu ni Umuyobozi wa Farumasi y’Akarere na Mukagihana Marie Claire wari umukozi wa Proline yacuruzaga imiti.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!