00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwategetse ko abarimo Barafinda na Muchoma bafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 February 2026 saa 03:00
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abarimo Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick, Nizeyimana Didier, Japhet Nkeramihigo na Tumukunde bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 25 Gashyantare 2026.

Abaregwa bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza no gutangaza amakuru y’ibihuha bakoresheje imbuga nkoranyambaga by’umwihariko YouTube ya Muchoma yitwa Sana TV show.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko mu bihe bitandukanye, Barafinda Sekikubo Fred afatanyije na Mazimpaka Patrick, Nkeramihigo Japhet bahuje umugambi wo kujya bakorana ibiganiro bakabitambutsa ku miyoboro ya Youtube bagamije gutangaza amakuru y’ibihuha, kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, bagatizwa umurindi n’abaterankunga bo hanze bumva kandi bakunda ibyo bavuga muri ibyo biganiro bumvikanye kujya bakorana ibiganiro bakabitambutsa ku miyoboro ya Youtube yabo yitwa Umurwa Live Tv, Ndasiganwa Tv na Saneza TV, ndetse bumvikana inshingano za buri wese mu gutegura ibyo biganiro, kubishyira ku miyoboro ya Youtube ndetse no kugabana inyungu ziva muri ibyo biganiro.

Patrick Mazimpaka yafashe inshingano zo kuba umunyamakuru uyobora ibiganiro, Nkeramihigo Japhet yiha inshingano zo gufata amashusho (Cameraman) no gushyira ibiganiro yafashe ku miyoboro ya Youtube naho Barafinda Sekikubo Fred we afata inshingano zo kuba umutumirwa muri buri kiganiro akajya asubiza ku ngingo zitandukanye babaga bateguriye hamwe.

Mu biganiro bitandukanye Barafinda Sekikubo Fred yagiranye na Patrick Mazimpaka alias Karabo k’Imana cyafatiwe amashusho na Nkeramihigo Japhet, hari aho Barafinda yumvikana agira ati ”muri make America ikungahaye ku madorali, Congo ikungahaye ku mabuye y’agaciro n’ibindi, u Rwanda rukungahaye ku bwicanyi”.

Iki kiganiro kimaze gukorwa cyashyizwe ku miyoboro ya youtube yitwa Saneza Tv, Umurwa Live Tv na Ndasiganwa Tv, ndetse nyuma yo gushyirwaho abantu batandukanye bagiye bagisakaza kumbuga nkoranyambaga kubera amagambo mabi asebya u Rwanda yari yakivugiwemo.

Nizeyimana Didier alias Mucoma atunze imiyoboro ya youtube itatu ariyo Saneza Tv, Sana Tv show, na Mucoma Sana.

Nyuma yo kuyifungura, yashatse uwitwa Tumukunde Djuma alias Fitboy amuha akazi ko kujya akora ibiganiro bishyirwa kuri yo.

Nizeyimana Didier alias Mucoma ni we ushaka abantu batandukanye bakoreshwa ibiganiro bakumvikana ingingo baganirizwaho akabaha amafaranga, yamara kubishyura akabahuza na Tumukunde Djuma akaba ari we ubakoresha ibiganiro yarangiza kubibakoresha akabishyira ku miyoboro ya Youtube ya Mucoma.

Tumukunde Djuma yakoresheje ibiganiro bitandukanye Barafinda Sekikubo Fred byavugiwemo amagambo atandukanye arimo n’asebya igihugu.

Hari nk’aho Barafinda Sekikubo Fred yavuze ko ubutegetsi bw’u Rwanda bugorofanya abantu ndetse ko u Rwanda rukennye ‘poor’.

Iperereza rirakomeje ngo harebwe andi magambo agize ibyaha Barafinda Sekikubo Fred yaba yarakoranye na bagenzi be cyangwa n’ abandi bantu bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Urukiko rwagaragaje ko rwasanze hari hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranywaho ibyo byaha.

Rwategetse kandi ko hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu Igororero.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abarimo Barafinda Sekikubo Fred bafungwa iminsi 30 y'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages