Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha birimo gufata icyemezo gishingiye ku kimenyene, icyenewabo n’itonesha, kwandika amakuru atari ay’ukuri no gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite.
Ni ibyaha bikekwa ko yakoze mu 2022 ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibikoresha Icyongereza ’Commonwealth’ izwi nka CHOGM.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Dr Nsabimana Emmanuel mu 2022 ubwo RDB yiteguraga umuhango wo gutanga inyenyeri ku mahoteli uzwi nka ‘Star Awarding Ceremony’ hakozwe ubugenzuzi n’abahanga bagaragaza uko hoteli zihagaze.
Aba bahanga mu bijyanye n’amahoteli ngo bagenderaga ku mabwiriza yatanzwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirabuza ku bijyanye n’Amahoteli.
Ubu bugenzuzi bwakozwe kuri hoteli 32 zahawe inyenyeri bwari bugamije kumenya icyiciro buri yose yashyirwamo mu birimo izahawe inyenyeri imwe kugeza ku zahawe inyenyeri enye, bitewe n’urwego rwa buri yose.
Ubugenzuzi bwarakozwe ndetse bushyikirizwa Dr Nsabimana wagombaga gukora raporo ya nyuma.
Bwagaragazaga ko hoteli za Ruzizi Tented Lodge iri i Kayonza na Rushel Resort iri i Rutsiro zigomba guhabwa inyenyeri ebyiri gusa ubwo yakoraga raporo, Dr Nsabimana ngo yafashe icyemezo cyo kuzishyira mu zigomba guhabwa eshatu.
Ubushinjacyaha busanga yarafashe icyo cyemezo ashingiye ku bucuti, icyenewabo yari afitanye na ba nyiri hoteli ndetse muri raporo yakozwe agatangamo amakuru atari ukuri ahabanye n’ibyagaragajwe n’abagenzuzi.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko ibyo yabikoze agamije guhesha inyungu ba nyiri hoteli bombi.
Muri uwo mwaka kandi mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwakira Inama ya CHOGM, RDB yashatse abakozi b’inzobere bo gufasha mu kubakira ubushobozi abanyamahoteli bo mu Rwanda.
Aba bakozi bahawe akazi bari 77 baturutse muri Kenya ndetse bahabwa amasezerano y’amezi ane. Bafashije cyane mu gihe cya CHOGM. Nyuma yaho bakomeza gutanga ubumenyi mu bijyanye n’amahoteli.
RDB yashatse kubongerera amasezerano ariko hakagenderwa ku musaruro batanze wagombaga kugaragazwa n’amanota yatanzwe n’amahoteli bakoreyemo.
Nubwo bitari byatangarijwe ayo mahoteli, ibanga ryari uko nibura abazagira amanota 70% bazongererwa amasezerano.
Amanota yaratanzwe ndetse ashyikirizwa Dr Nsabimana ariko aza gusanga harimo abatahawe 70% bivuze ko batari kongererwa amasezerano ariko we afata icyemezo cyo kwihamagarira amahoteli ayasaba ko agomba gutanga amanota ari hejuru ya 70%.
Ibi ngo yabikoze kugira ngo abakozi barindwi batari babonye 70% na bo bongererwe amasezerano kandi nyamara amahoteli yari yagaragaje ko nta musaruro munini batanze.
Dr Nsabimana yaburanye ahakana ibyaha akurikiranyweho avuga ko ku mahoteli yahawe inyenyeri eshatu byabanje kuganirwaho n’abakozi bakorana kandi ko ari ibintu bisanzwe bikorwa.
Yagaragaje ko byakozwe no kuri hoteli izwi nka Silver Back hotel bityo ko ibimenyetso bitangwa n’Ubushinjacyaha bitagize icyaha.
Yagaragaje kandi ko yabikoze mu nyungu z’igihugu no guteza imbere ubukerarugendo muri rusange.
Ku birebana no gutanga amanota, Dr Nsabimana, yasanze mu byari byakozwe n’amahoteli harimo amakosa bityo ayasaba gusubiramo imitangire yayo ngo izo nzobere zitabura guhabwa amasezerano hejuru y’amakosa yakozwe.
Yabwiye urukiko ko nubwo ari mu bagiye muri Kenya gushaka izo nzobere nta n’umwe baziranye ku buryo yari kumuhesha amanota atakoreye.
Nyuma yo gusuzuma ingingo zitandukanye n’ubwiregure bw’impande zombi, Urukiko rwasanze ngo kuba Dr Nsabimana ahakana ibyo aregwa avuga ko yabikoze mu nyungu z’igihugu nta bimenyetso abitangira bitahabwa ishingiro.
Urukiko rwavuze ko ibyo avuga bisa naho ari impamvu zo guhunga icyaha.
Rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho ibyaha aregwa n’Ubushinjacyaha akaba agomba gukirikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwagaragaje ko impamvu agomba gukirikiranwa afunze ari uko ashobora gusibanganya ibimenyetso, akaba ari bwo buryo bwafasha mu iperereza ry’Ubushinjacyaha no kuba ashobora gutoroka ubutabera.
Dr Nsabimana yibukijwe ko afite iminsi itanu yo kujuririra icyo cyemezo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!