Urukiko kandi rwarekuye Nkurikiyimfura Theopiste bareganwa ategekwa gutanga ingwate ya miliyoni 3Frw no kujya yitaba ubushinjacyaha buri wa Gatanu mu gihe cy’amezi abiri.
Rwamurangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo bari abayobozi mu Karere ka Gasabo, bashinjwa gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite mu mushinga w’Urukumbuzi Ltd wo kubaka inzu ziciriritse 300 mu Murenge wa Kinyinya.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu 2013 Dubai yagiranye amasezerano n’Akarere ka Gasabo yo kubaka inzu ziciriritse 300 aho yubatse 120 zirimo esheshatu zigeretse.
Izo nzu zagenzuwe mu 2015 na Rwanda Housing Authority yerekana ko zitujuje ubuziranenge muri Fer à béton n’imbaho zakoreshwaga.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Dubai yatse icyangombwa cyo kubaka inzu yo guturamo akakigenderaho yubaka umudugudu wose. Buvuga ko mu 2017 RHA yongeye gukora ubugenzuzi yerekana ko mu byo Dubai yasabwe gukosora nta cyo yakoze ahubwo yarakomeje kubaka no kugurisha inzu zitujuje ubuziranenge.
Dubai kandi ashinjwa kuba mu 2017 yarifashishije Nkurikiyimfura nk’ukurikirana imyubakire y’umudugudu w’i Kinyinya, dore ko igenzura ryari ryerekanye ko nta enjeniyeri yari afite wubakishaga akanakurikirana ibyubakwaga.
Basinyanye amasezerano ko batangiye gukorana mu 2015 kandi barahuye mu 2017. Aha ni ho hakomoka icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano ahuriyeho na Nkurikiyimfura.
Abari abayobozi mu karere ka Gasabo bavuze ko batabimenyaga kuko byari iby’umujyi wa Kigali na Rwanda Housing Authority, ariko ubushinjacyaha bwemeza ko babeshya kuko izo nzu zari mu mihigo y’Akarere, ari nako kamuhaye icyangombwa.
Rwamurangwa Stephen wahoze ari Meya wa Gasabo n’abandi bari abayobozi muri aka karere bareganwa, bashinjwa gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite.
Urukiko rwagaragaje ko Nsabimana Jean ku birebana n’ibyaha akurikiranyweho nko ku cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya rusanga ibyagezweho mu iperereza byo kuba yarakoresheje ibikoresho bidafite ubuziranenge bihagije ngo icyo cyaha agikurikiranyweho.
Urukiko kandi rwagaragaje ko kuba Dubai yaragiranye amasezerano na Nkurikiyimfura Theopiste wari rwiyemezamirimo bagahindura igihe byakorewe bakandika ko amasezerano yakozwe mu 2016 kandi yakozwe mu 2017 ndetse Nkulikiyimfura akaba abyemera bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Kuri Rwamulangwa, ubushinjacyaha bwagaragaje ko nubwo Rwanda Housing Authority yagaragaje ko inzu ziri kubakwa na Dubai zidafite ubuziranenge ngo ntacyo Akarere kabikozeho.
Mu iburanisha ryabanje Rwamurangwa yavuze ko atari azi uwo mushinga wa Nsabimana Jean wo kubaka umudugudu bityo ko atabazwa ibyakozwe n’umuntu ku giti cye.
Urukiko rwagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma Rwamurangwa akekwaho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite ni ukuba ataragize icyo akora nyuma yo gushyikirizwa raporo no kuba atarakoze ibyo yasabwaga nk’umuyobozi.
Rwagaragaje ko kudakora ibyo yasabwaga byatumye Nsabimana Jean akomeza kubaka inzu zitujuje ubuziranenge ndetse no kuyagurisha ku baturage ababeshya ko yujuje ubuziranenge ariko ubu akaba yaratangiye gusenyuka.
Urukiko rwagaragaje ko ikindi kigaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma Rwamurangwa akekwaho icyaha ari imvugo z’umutangabuhamya wagiye agaragaza uruhare rwe mu bihe bitandukanye no kutagira icyo akora ku mushinga wo kubaka uwo mudugudu.
Ku rundi ruhande, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwagaragaje ko Mberabahizi wari umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gasabo nta kuntu atari azi icyo gikorwa kandi biri no mu mihigo y’Akarere.
Rwagaragaje ko byari mu nshingano ze kumenya umushinga nk’uwo wo kubaka umudugudu nubwo we aburana yavugaga ko atigeze amenya ibiri gukorwa na Dubai ariko mu nyandikomvugo ye yo mu bugenzacyaha yagaragaje ko wari umuhigo w’Akarere kandi ko kumufasha [Dubai] byari mu nshingano zako.
Undi urukiko rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha ni Nyirabihogo Jeanne d’Arc wari umukozi wa One stop Center, rusanga nta hantu yahera avuga ko ibyo kubaka umudugudu wo kwa Dubai bitari mu nshingano ze bityo ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranywaho icyaha.
Nyuma yo gusuzuma niba hari impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwaho icyaha urukiko rwategetse ko Nsabimana Jean, Rwamurangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo Jeanne d’Arc bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko ari bwo buryo bwonyine bwatuma Ubushinjacyaha bukora iperereza mu bwisanzure.
Rwategetse ko Nkurikiyimfura Theopiste afungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze ariko akishyura ingwate ya miliyoni 3 Frw kuri nimero ya konti azahabwa.
Yategetswe kandi kujya yitaba Ubushinjacyaha buri wa Gatanu mu gihe cy’amezi abiri.
Urukiko kandi rwagaragaje ko ingwate yari yatanzwe na Nyirabihogo kugira ngo abe yakurikiranwa ari hanze itahabwa agaciro kuko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho icyaha.
Nyuma yo gusoma icyemezo cy’Urukiko, Perezida w’Iburanisha yibukije ko igihe cyo kukijuririra ari iminsi itanu bityo ko utanyuzwe nacyo yajurira.
Icyumba cy’iburanisha cyari cyuzuye abantu barimo abo mu miryango y’abafunzwe bahise bagaragaza agahinda n’amarira kuri bamwe bari biteze ko abantu babo bashobora kurekurwa batagejejwe muri Gereza.
Uko iburanisha ryagenze: Abarimo umunyemari Dubai na Rwamurangwa bahakanye ibyaha baregwa


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!