00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwategetse ko Munyankindi Benoît wahoze ari Umunyamabanga wa Ferwacy arekurwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 30 October 2023 saa 05:36
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko uwahoze Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare (FERWACY), Munyankindi Benoît arekurwa by’agateganyo.

Akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukora inyandika mpimbano.

Icyemezo cy’Urukiko cyagombaga gusomwa ku wa 27 Ukwakira 2023 ariko biza gusubikwa kubera inama ngarukakwezi y’abacamanza n’abanditsi b’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Rwahise rushyirwa kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukwakira saa Kumi z’umugoroba.

Tariki 23 Ukwakira 2023 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha Munyankindi ku bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho yagaragaza ko akwiye kuburana ari hanze.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarungege rumaze gusuzuma impamvu z’ubujurire bwe, ukwiregura kwe n’uko Ubushinjacyaha bwireguye bunerekana impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha rwatangaje umwanzuro warwo.

Mu cyumba cy’Urukiko cyasomewemo icyemezo cyarwo harimo abantu benshi biganjemo inshuti n’abavandimwe ba Munyankindi bari bafite icyizere ko agiye gufungurwa.

Saa kumi n’imwe nibwo umucamanza yinjiye mu cyumba cyasomewemo icyemezo cyarwo.

Urukiko rwavuze ko impamvu zikomeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiyeho zidasobanutse kuko zidasobanura uko Munyankindi yafashemo icyemezo gishingiye ku itonesha.

Ubushinjacyaha na Munyankindi bemeranywa ko Uwineza Providence afite ikipe y’umukino w’Amagare abarizwamo.

Rushingiye kandi ku mvugo za Murenzi Abdullah, yemeje ko icyo cyemezo cyashimangiraga ibyavugiwe mu Nteko Rusange y’Abanyamuryango b’iri shyirahamwe.

Rwasanze icyemezo cyo kujyana Uwineza kitarafashwe mu bubasha bwa Munyankindi ahubwo byarakozwe mu bubasha bwa Ferwacy.

Urukiko rwavuze ko rusanga ibyagezweho mu iperereza bidahagije ngo akurikiranweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, nta n’impamvu zo kumukurikiranaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimvano.

Rwemeje ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruhinduka mu ngingo zarwo zose ruhita rutegeka ko Munyankindi ahita arekurwa.

Munyankindi ashinjwa gushyira umugore we ku rutonde rw’abagombaga guherekeza Ikipe y’Igihugu mu mahanga, akamuha inshingano nk’umwe mu bagize itsinda ry’iyi kipe.

Yavuze ko ibyo yakoze yashyiraga mu bikorwa imyanzuro y’Inama y’Inteko Rusange ya FERWACY yateraniye i Musanze muri Nyakanga.

Umwanzuro wa 16 wavugaga ko abanyamuryango babishoboye bazajya bafashwa guherekeza Ikipe y’Igihugu cyane ko aribo babana n’abakinnyi umunsi ku wundi, bityo umugore we yari abyemerewe kuko ari umunyamuryango akaba asanzwe ari Umunyamabanga wa Nyabihu Cycling Team.

Munyankindi Benoît wabaye Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY yafunguwe by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages