Manzi Davis yari yasabye urukiko ko yarekurwa by’agateganyo akabanza akishyura abamurega kuko hari amafaranga ye yafatiriwe n’ikigo cya ICE Market bakoranaga yashakaga gukurikirana.
Yari yagaragarije urukiko ko kurekurwa by’agateganyo byamufasha gukurikirana ayo mafaranga agera kuri miliyoni 2,3$ akaba yakwishyura bamwe mu bo abereyemo umwenda.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko kudaha agaciro icyo cyifuzo, busaba ko yakomeza gufungwa.
Abaregera indishyi bo basabye urukiko ko rutarekura Manzi Sezisoni kuko nta gihamya ko aramutse arekuwe yakwishyura abamurega.
Bagaragaje ko kumufungura bishobora kumufasha gutoroka ubutabera bityo ko yakurikiranwa afunzwe.
Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 19 Kamena 2025. Urukiko rwimye agaciro inzitizi yatanzwe na Manzi Sezisoni isaba ko afungurwa agakurikiranwa ari hanze.
Rwemeje ko urubanza mu mizi ruzaburanishwa tariki ya 16 Nyakanga 2025 Saa Tatu za mu Gitondo.
Manzi aregwa ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’iyezandonke.
Ni urubanza areganwa n’umugore we, baregwa n’abashaka indishyi barenga 100.






Ibitekerezo 0