Ngeze yashinze ikinyamakuru Kangura cyashishikarizaga Abahutu kwanga Abatutsi, anakibera umuyobozi. Mu 2003, urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwamuhamije ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cya burundu.
Mu 2007, Ngeze yarajuriye, urugereko rw’ubujurire rwa ICTR rumugabanyiriza igihano, rumukatira igifungo cy’imyaka 35 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ubu akaba afungiwe muri Bénin.
Tariki ya 17 Kamena 2024, Ngeze yagaragaje ko arwaye, asaba koherezwa muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye i La Haye mu Buholandi kubera ari ho yabona ubuvuzi bukwiye bujyanye n’uburwayi bwe, bitandukanye no muri Bénin.
Tariki ya 29 Kanama 2025 n’iya 18 Ukuboza 2025, IRMCT yashyikirijwe raporo zigaragaza uko ubuzima bwa Ngeze buhagaze, bigaragara ko arwanye indwara yagizwe ibanga kandi ko kugira ngo yitabweho, hakenewe isuzuma ryihariye.
Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, tariki ya 28 Mata 2026 yagaragaje ko nubwo raporo zigaragaza ko Ngeze akwiye gukorerwa isuzuma ryihariye kandi rikaba ritakorerwa muri Benin, amakuru ahari atagaragaza ko uyu munyamakuru arembye.
Yagize ati "Amakuru mfite ntagaragaza ko ikibazo cya Ngeze gikomeye kandi cyihutirwa ku buryo yakwimurwa byihuse."
Uyu mucamanza yagaragaje ko kubera ko Ngeze atashoboye kugaragaza ko ikibazo cye gikomeye kandi gikeneye igisubizo cyihuse, ubusabe bwe bwo kumwohereza mu kindi gihugu ku mpamvu z’ubuvuzi bwanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!