00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwemeje ko abari abayobozi muri Rulindo bafungwa by’agateganyo

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 25 November 2023 saa 10:38
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi rwemeje ko abayobozi bo mu Karere ka Rulindo n’abigeze kukayobora bakurikiranyweho ibyaha by’ubufatanyacyaha, kunyereza umutungo, gukoresha no guhindura inyandiko, bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Isomwa ry’uru rubanza ryabaye ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ugushyingo 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi ruvuga ko abo bagabo batanu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho.

Abo ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, Kanyangira Ignace; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir n’Umuyobozi wa One Stop Center i Gicumbi, Félicien Niyoniringiye.

Hari kandi Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Karere ka Rulindo, Delice Mugisha na Célestin Kurujyibwami wari Umucungamutungo w’Akarere Rulindo na Irambona Françoise.

Uru rukiko rwemeje ko Muhanguzi Godfrey wari Umuyobozi w’Imirimo rusange mu Karere ka Huye, Mugisha Denis na Bavugirije Juvénal bafungurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze, bakajya brwitaba uko rubahamagaje.

Abo bayobozi bavuzweho ko baba baranyereje amafaranga y’ingurane yagombaga guhabwa abaturage bangirijwe imitungo yabo mu ikorwa ry’umuhanda, batawe muri yombi ku wa 3 Ugushyingo 2023.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi ni rwo rwaburanishije uru rubanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages