Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu nyuma y’impaka zimaze iminsi ku buzima bwa Kabuga, kubera ko ubushobozi bwe bwo gutekereza bumaze gukendera ku buryo atakibasha gusubiza neza ibyo abazwa, kubera uburwayi bujyanye n’izabukuru.
Urukiko ruvuga ko nubwo bimeze bitya, bishoboka cyane ko Kabuga atazanamera neza mu gihe kiri imbere, ahubwo ibintu bigenda birushaho kuba bibi.
Byaje gutuma Inteko iburanisha uru rubanza ishyiraho itsinda ry’abaganga bagomba gukora raporo ku buzima bwe buri byumweru bibiri, hanashyirwaho impuguke eshatu zamusuzumye mu buryo bwimbitse.
Ni isuzuma ryerekanye ko Kabuga afite intege nke mu mubiri no mu bwonko, ku buryo atagifite ubushobozi bwo gutekereza neza no kwibuka ibintu byose, gukurikirana ibivugwa no gusubiza neza, ku buryo bibangamiye imigendekere myiza y’urubanza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hakorwa ibishoboka byose ngo urubanza rukomeze mu nyungu z’ubutabera, mu gihe abamwunganira bavugaga ko "Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana ku buryo gukomeza urubanza byaba bibangamiye uburenganzira bwe bw’ibanze."
Umuganga wa gereza ngo yasabye ko Kabuga yagaragara mu rukiko hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, urubanza rwe ntirurenze iminota 90, rukaba inshuro eshatu mu cyumweru. Icyakora, urukiko rwemeje ko urubanza rukomeza gusubikwa.
Urukiko rwaje gutegeka ko urubanza rusubukurwa ku wa 14 Gashyantare 2023 hifashishijwe amashusho, rukamara iminota 90, inshuro ebyiri mu cyumweru.
Ku wa 3 Werurwe 2023, za mpuguke zatanze raporo zemeza ko "ubuzima bwa Kabuga bw’umubiri no mu mutwe bwabaye bubi kurushaho uhereye ku isuzuma riheruka, ko yujuje ibimenyetso by’umuntu urwaye kwibagirwa, ko adashobora kwitabira urubanza rwe uko bikwiye mu buryo rwaburanishwamo bwose."
Byemejwe n’isesengura ry’umuhanga mu buzima bwo mu mutwe, Prof Henry Kennedy, wavuze ko Kabuga yatakaje ubushobozi bwo gushyira ibitekerezo ku murongo no kuvuga neza icyo atekereza.
Kimwe n’uyu, Prof Gillian Mezey na we yavuze ko Kabuga nta bushobozi afite bwo gukurikirana ibijyanye n’urubanza rwe byose kubera uburwayi bwa Alzheimer.
Prof Patrick Cras na we yemeranyije na bagenzi be ko "Kabuga afite uburwayi bwo kwibagirwa ndetse adashobora gukurikirana neza urubanza rwe."
Icyakora bahurirza ku kuba agifite ubushobozi bwo kuvuga icyo yifuza n’icyo ahisemo.
Abunganira Kabuga basabye urukiko kwemeza ko Kabuga adashoboye kuburana, "bityo rugahagarika kumuburanisha ndetse rugategeka ko ahita afungurwa".
Urukiko rwavuze ko rwemeranya n’izi nzobere ko kugira ngo umuntu aburane bimusaba kuba afite ubushobozi bwo kwibuka, kugumana amakuru mu gihe runaka no kugaragaza neza ibitekerezo bye.
Kubera ko Kabuga abura ubwo bushobozi no ku zindi mpamvu zavuzwe, Inteko iburanisha ngo isanga atagishoboye kwitabira urubanza rwe uko bikwiye.
Yakomeje iti "Kubw’izo mpamvu, Inteko iburanisha, umucamanza El Baaj asesenguye asanga Kabuga atabasha kuburana, ndetse biranashoboka ko atazongera kugira ubwo bushobozi mu gihe kiri imbere."
Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rwakomeza bijyanye n’intege nke za Kabuga, mu gihe bidashobotse, iburanisha rigasubikwa ariko akaguma muri gereza, akajya akorerwa isuzuma ry’ubuzima rihoraho.
Umucamanza El Baaj yanzuye ko kubera ko Kabuga adashoboye kuburana ubu kandi akaba adashobora kumera neza mu gihe kiri imbere, "uburyo bwiza bwo kubahiriza uburenganzira bwe no kuzuza inshingano z’Urwego, ni ugushyiraho ubundi buryo busa n’iburanisha risanzwe," ariko butazabamo guhamya icyaha.
Ibyo ngo bigatuma bitazaba ari ngombwa ko Kabuga yitabira amaburanisha. Icyakora, umucamanza yavuze ko gukomeza gufunga umuntu udashoboye kuburana ngo hari ubwo biba ngombwa mu rwego rwo kurengera ukekwaho icyaha na sosoyete muri rusange.
Yemeje ko urubanza rukomeza gusubikwa, abaganga bagakomeza kumukurikirana, bakazatanga raporo mu minsi 180 iri imbere.
Kabuga afungiwe mu Buholandi kuba mu 2020, nyuma yo gufatirwa mu Bufaransa.
Ashinjwa ko ari umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’umwe mu bashinze radio RTLM yakoreshejwe mu kubiba urwango no gushishikariza abantu kwishora mu bwicanyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!