00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwiyemeje kumva abatangabuhamya 20 bashinja Kabuga mbere y’uko umwaka urangira

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 13 December 2022 saa 10:32
Yasuwe :

Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Graciela Gatti Santana, yatangaje ko mbere y’uko abakorera uru rwego binjira mu biruhuko bisoza umwaka, hazaba hamaze kumvwa abatangabuhamya bagera kuri 20 mu rubanza rwa Kabuga Felicien.

Muri rusange abatangabuhamya bashinja bazumvwa mu rubanza rwa Kabuga Felicien ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagera kuri 50. Urubanza rwa Kabuga Felicien rwatangiye i La Haye mu Buholandi ku wa 29 Nzeri uyu mwaka.

Mu ijambo yagejeje ku bagize Akanama k’umutekano ka Loni ku wa 12 Ukuboza 2022, Umucamanza Graciela Gatti Santana wahawe inshingano zo kuyobora IRMCT muri Nyakanga 2022, yavuze ko mu mezi atanu ya mbere, yiboneye ubwitange bw’abacamanza n’abakozi b’uru rwego bakora ubutaruhuka kugira ngo babashe kugera ku ntego zarwo.

Yavuze ko uru rwego rusigaranye imanza ebyiri z’ingenzi zikurikiranywemo ibyaha bikomeye harimo n’urwa Kabuga Felicien, kandi ko mbere y’ikiruhuko gisoza umwaka wa 2022, hazaba hamaze kumvwa abatangabuhamya bashinja bagera kuri 20.

Yagize ati "Mbere y’uko ikiruhuko cy’ubucamanza gisoza umwaka cy’uru rwego kizatangira ku wa 26 Ukuboza, biteganyijwe ko ruzaba rumaze kumva abatangabuhamya barenga 20 mu bagera kuri 50 bazumva n’urukiko ku ruhane rw’Ubushinjacyaha.”

"Imigendekere y’iburanisha igaragaza uburyo bwiza bwo guhuza ibikorwa n’ubushake bw’urwego buganisha ku kwihutisha urubanza hubahirizwa ibiteganyijwe mu migendekere yarwo n’uburenganzira bw’uregwa."

Uretse iburanisha ribera i La Haye mu Buholandi, abatangabuhamya n’abavoka bashobora gukurikirana urubanza nta nkomyi, baba bari ku ishami ry’i Arusha muri Tanzania cyangwa ku biro by’i Kigali.

Uregwa na we ashobora gukurikirana iburanisha imbonankubone cyangwa ari aho afungiye.

Graciela Gatti Santana yijeje ko abacamanza bafite ababunganira bashoboye ndetse hashyizweho ab’inyongera baba biteguye gufasha mu ikomeza ry’iburanisha, mu gihe hagize ubura mu bari bateganyijwe.

Yakomeje abwira abitabiriye iyi nama ko nk’uko byari biteganyijwe, uru rubanza ruzarangira muri Nzeri 2024.

Binyuze muri uru rugereko rwashyiriweho kurangiza imirimo y’insigarira y’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rumaze imyaka igera ku 10, Akanama Gashinzwe Amahoro ku isi katanze ubutumwa bukomeye bugamije kurwanya umuco wo kudahana.

Ubwo butumwa buvuga ko abantu bo ku rwego hejuru bakurikiranyweho ibyaha n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho iyahoze ari Yugoslavia n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, badashobora kwihisha ubutabera kandi ko ari ihame kurengera umurage izi nkiko zasize nk’uko Graciela Gatti yakomeje abisobanura.

Ati "Ubutabera n’amahoro ni ibintu by’agaciro mu isi ya none. Ndababwira ntashidikanya ko twakoze ibitureba. Urugereko rwishimiye umusanzu warwo kandi ukwiye gufatwa nka rimwe mu ishoramari ry’agahebuzo Umuryango w’Abibumbye wakoze."

Kabuga yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020.

Urubanza rwa Kabuga Felicien biteganyijwe ko ruzasozwa muri Nzeri 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages