Mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza kuri uyu wa Gatanu, Ntezilyayo yavuze ko iki kibazo gikomeye. Uretse icyo kutabasha kugumana abakozi urwego rw’ubucamanza rufite ngo ntabwo rurabasha guha akazi abakozi b’inzobere.
Yagize ati “Ikizazo kituraje ishinga cyo kutabasha guha akazi abakozi b’inzobere no kugumana abo urwego rw’ubucamanza rufite baba bamaze kugira ubunararibonye kubera ko hari abaruvamo bakajya mu zindi nzego zikenera abanyamategeko.”
Yavuze ko impamvu ituma bagenda ari ukubera ko ibigenerwa abacamanza n’abandi bakozi bo mu nkiko nk’imishahara n’ibindi bitarahuzwa n’inshingano ziremereye bafite.
Ati “Ni ikibazo gikomeye kuko n’abo tumaze guha amahugurwa cyangwa bamaze kumenyera umwuga w’ubucamanza baragenda baducika, nkaba numva tuzakiganiraho kugira ngo tukibonere umuti ku buryo byihuse kuko ntitwatanga icyo tudafite ahubwo tugomba kuba dufite abo bantu bakora imirimo y’ubucamanza.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kandi yavuze ko kutagira inyubako inkiko zimwe na zimwe zikoreramo na byo bituma umusaruro ukwiye utaboneka bitewe no gukorera ahantu hafunganye.
Urukiko rw’Ikirenga ngo ruzakomeza gukorana n’izindi nzego mu rwego rwo gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze harimo nko kugabanya igihe imfungwa zimara bataracibwa imanza, kunoza gahunda yo kuburanisha imanza zireba umuryango n’abana, izerecyeye ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu nka ruswa n’inyerezwa ry’umutungo w’igihugu n’izindi zifite umwihariko.
Ubucamanza burateganya gukoresha isesengura ry’ibyo uru rwego rukenera n’uburyo abagenerwabikorwa barwo barubona mu gutanga serivisi zibagenerwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!