Kenshi iyo abakoresha urumogi bafashwe n'inzego z'umutekano usanga kimwe mu bigorana ari ukumenya niba urufatanywe ari umucuruzi.

Ubusanzwe umucuruzi w’ibiyobyabwenge ni we ari mu bahabwa igihano kinini nk’uko itegeko ribiteganya aho ashobora no gufungwa burundu bigendanye no kuba yari agiye kugemurira urumogi abandi bantu.

Nyamara Urukiko rw’Ubujurire ruherutse kugaragaza ko nubwo umuntu waba yahamwe n’icyaha cyo gucuruza urumogi ashobora kugabanyirizwa igihano.

Kimwe mu bishobora kurebwaho mu gutanga ibihano ni ingano runaka uregwa gucuruza ibiyobyabwenge yafatanywe no kureba ko kuba yafatanwa ingano ntoya byamugirira akamaro akagabanyirizwa igihano.

Mbarushimana Damascène yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi aho yafatanywe udupfunyika dutatu, yarimo gucuruza.

Urukiko Rwisumbuye rwamuhanishije igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20 n’ibihumbi 100 Frw; uregwa yajuririye Urukiko Rukuru rwemeza ko igihano cyatanzwe n’Urukiko rubanza kigumyeho.

Mbarushimana yatanze ubujurire bwa kabiri mu Rukiko rw'Ubujurire asaba kugabanyirizwa igihano avuga ko yahawe ibihano biremereye kandi urumogi yafatanywe ari urwo kwinywera atari urwo gucuruza.

Urukiko rwasanze nta kosa Urukiko Rukuru rwakoze mu kumuhamya icyo cyaha kuko ibimenyetso rwashingiyeho bifatika birimo n’ukwiyemerera kwe mu Bushinjacyaha.

Urukiko rw’Ubujurire rwasanze hakurikijwe ingano nto kuko yasanganywe udupfunyika dutatu tw’urumogi, akwiye guhanishwa igifungo cy’imyaka icumi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw aho kuba igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.100.000 yahanishijwe n’Urukiko Rukuru.

Ibi byatumye Urukiko rw’Ubujurire rutanga umurongo ushobora kwifashishwa no kuzindi manza zisa n’izi ugaragaza ko urukiko rushobora kugabanya igihano rushingiye ku ngano y’ibiyobyabwenge ushinjwa yatunze cyangwa yacuruje, mu rwego rwo guhuza igihano n’uburemere bw’icyaha (Principe de la proportionnalité de la peine à l’infraction).

Uwahamwe n'icyaha cyo gucuruza urumogi ashobora kugabanyirizwa igihano
Uwahamwe n'icyaha cyo gucuruza urumogi ashobora kugabanyirizwa igihano