Yari mu rubanza ruregwamo Pierre Basabose na Twahirwa Séraphin.
Johan Swinnen yabaye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda mu 1990 kugeza mu 1994. Yahamagawe mu Rukiko nk’umutangabuhamya ugomba kuvuga ibyo azi k'u Rwanda mu cyiciro kizwi nka “temoin de contexte” aho yatanzwe n’uruhande rwa Pierre Basabose.
Uyu mugabo waranzwe no kwigengesera mu byo yavugaga, hari ubwo yabazwaga ibibazo bitandukanye akanyuranya imvugo.
Hari nk’aho yabajijwe n’Urukiko niba abona Jenoside yabaye mu 1994 yarashoboraga gukumirwa, avuga ko bitari gushoboka kuko hari byinshi byakozwe byagaragazaga ko hari ibiri gutegurwa birimo intwaro zahawe abaturage mu mpera z’umwaka wa 1993 n’ibindi bibazo bya politiki igihugu cyari kirimo.
Umwe mu bagize inteko iburanisha yamubajije niba ahereye ku byo yabonaga mbere yakwemeza ko hari umugambi wa Jenoside wategurwaga mu Rwanda, asubiza ko nta mugambi wo gukora Jenoside wigeze ubaho.
Ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuba hari harakozwe lisite z’Abatutsi bagombaga kwicwa muri Jenoside, yavuze ko zari zihari, gusa ngo bigoye kumenya niba abari baziriho ari Abatutsi bagombaga kwicwa.
Yavuze ko byamusaba kwandika igitabo nibura gifite paji 600 ngo avuge ibyo yabonye byose mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994.
Swinnen yavuze ko mbere ya Jenoside hari abantu bari baravuye mu byabo bari bafite impungenge ko impunzi z’Abatutsi zizava mu mahanga zigatwara imitungo yabo.
Umwe mu bagize inteko yamubajije ubuzima abari barakuwe mu byabo n’intambara bari babayemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko babagaho mu buzima bugoye kandi bubabaje.
Ambasaderi Johan yabajijwe uko byari byifashe nyuma y’urupfu rwa Perezida Juvénal Habyarimana asubiza ko abantu bari bafite ubwoba.
Icyo gihe ngo yavuganye n'uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Agatha Uwilingiyimana wamubwiye ko yiteguye kujya kuri Radio Rwanda gusaba abaturage kugira ituze ariko ntiyabigeraho kuko yiciwe mu busitani iwe n’abasirikare bamuridaga bakajya kwicirwa muri Camp Kigali.
Yavuze ko icyatumye abasirikare b’Ababiligi bicwa ari icyo yise ukurwanya u Bubiligi, ubutegetsi bwa Habyarimana bwagize bitewe n’uko Leta y’u Bubiligi yari yahagaritse inkunga ya gisirikare.
Uruhande rw’abunganira abaregera indishyi bamubajije icyo avuga ku ruhare rw’itangazamakuru nka Kangura na RTLM, avuga ko hari abandi bashinze Kanguka, bityo kuri we icyo itangazamakuru ryakoraga ngo kwari uguterana amagambo gusa.
Me Jean Flamme wunganira Basabose yavuze ko kuba Theonetse Bagosora yaragizwe umwere ku cyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi nta wundi umuntu uzagikurikiranwaho.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ibyo atari ukuri kuko hari abagomba kubikurikiranwaho ndetse bakabihanirwa.






Ibitekerezo 0