Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, uyu mutangabuhamya witwa Sakade yari umusore w’imyaka 17 akaba yari atuye mu Gatenga ahazwi ko mu Karambo.
Mu 1996 ubwo yahungukaga, yahise afungwa kubera gukoresha imbunda no kuba mu mutwe w’Interahamwe ariko mu 2002 aza gufungurwa ku mbabazi za Perezida zari zatanzwe ku bafunzwe bakiri abana.
Nyuma ngo Gacaca itangiye yamukatiye imyaka 15 bongera kumufunga biba ngombwa ko icyo gihano cyo akirangiza.
Sakade yatanze ubuhamya bwe mu rubanza ruregwamo Twahirwa Seraphin na Pierre Basabose ruri kuburanishwa mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi.
Uyu mutangabuhamya ni umwe mu bari baturanye na Twahirwa Séraphin inzu ku yindi kandi yabwiye Urukiko ko yamukundaga cyane ari nabyo byatumye yinjira mu Nterahamwe.
Yagize ati "Izo nsoresore ukuntu nazigiyemo, nakundaga kujya kwa Twahirwa Séraphin noneho igihe cy'amashyaka kije, insoresore zigiye kwa Séraphin nanjye njyayo ndazisanga."
Sakade yabwiye Urukiko ko nubwo Interahamwe zagiye kwigishwa imbunda i Gabiro we atariho yagiye kuyigira ahubwo ko yatorejwe kwa Twahirwa mu rugo.
Yavuze kandi ko nyuma urwo rubyiruko rwari rwarahawe imyitozo rwatangiye kwitwara gisirikare nko mu bihe byo kumanika amabendera y’amashyaka atandukanye.
Nyuma andi mashyaka yaje gucika intege hasigara urubyiruko rwo muri MRND rwagiye rukora n’ibikorwa bitandukanye by’urugomo ku batutsi.
Yagagaragaje ko iyo havuzwaga ifirimbi bwari uburyo bwo guhita bahurira kwa Twahirwa bagahabwa amabwiriza.
Ubwo indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana yahanurwaga, Twahirwa yabwiye Interahamwe ko “indege y’umubyeyi yarashwe”. Mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 1994 kwa Twahirwa hagiye aba-GP hanyuma na we ngo aza gusohoka yambaye gisirikare afite n’imbunda.
Icyo gihe Twahirwa yahise atangira guhamagaza Abatutsi ahereye kuri Paul Karangwa bari bakunze kwita Bandag wari inshuti ye ariko niwe yahereyeho yica.
Sakade yavuze ko nyuma yo kuzana Karangwa Paul bahise batumwa kujya kuzana Ntaganda Innocent, umugore we n’umukobwa we wari uhetse umwana w’amezi atandatu.
Umukobwa wa Ntaganda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko mbere y’uko se yicwa, yari amaze igihe akorerwa ibikorwa by’urugomo kuko yari yarategetswe na Twahirwa ko buri munsi azajya abanza kwishyura amafaranga runaka ngo abone kwinjira iwe.
Ibyo yabikoraga buri munsi avuye mu kazi kuko yari umucuruzi. Ubwo Interahamwe zajyaga kumutwara kandi ngo yazihaye ibihumbi 200 Frw ngo zitamwica, zirayatwara na we zirarenga ziramwica.
Sakade yasobanuye kandi ko ubwo ingabo za RPA zari zigiye kugera ku Karambo, Interahamwe zabajije Twahirwa Séraphin niba zihungana Abatutsi zari zibitse undi atanga itegeko ko bicwa.
Sakade yavuze ko Twahirwa yahaye Interahamwe zivuye iwabo ku Karambo itegeko zikajya gutanga ubufasha muri Eto’o Kicukiro ahari hahungiye abatutsi benshi kandi bari bamaze kumva ko ingabo za Minuar zigiye kubasiga.
Uyu mutangabuhamya kandi yavuze ko aba-GP, abasirikare n'abajandarume na bo bubahaga amabwiriza ya Séraphin kuko yari umuntu ukomeye kandi afitanye isano n’umuryango wa Perezida.
Yavuze ko Twahirwa yahabwaga na MRND amafaranga yo kwifashisha mu bikorwa by'Interahamwe, harimo nk’ayo gukodesha imodoka zijyana abantu mu nama, kugura ibitenge byakorwagamo imyambaro y'Interahamwe n’ayo banyweraga inzoga bamaze kwica.
Yavuze ko Twahirwa yavuye muri Kigali mu ntangiriro za Kamena 1994 ariko ngo muri Nyakanga yari ku Gisenyi.
Yavuze uburyo Interahamwe zahitagamo abagore zishaka gusambanya zabisabaga Perezida wazo, akaba yabyemera. Yavuze uko Twahirwa yafashe ku ngufu umugore wacuruzaga farumasi na mugenzi we yari yarazanye ngo bazajye bita ku Nterahamwe zishobora gukomereka.
Uwakoraga muri Farumasi yarapfuye, ariko mugenzi we aracyariho ndetse yanatanze ubuhamya bwe muri uru rubanza asobanura uko Twahirwa yamufashe ku ngufu.






Ibitekerezo 0