Ibi bihano bikakaye bidashobora kugabanywa byashyizweho mu rwego rwo guca intege abakora icyaha cyo gusambanya abana cyane ko cyari kimaze kuba nka virusi.

Ni kenshi hirya no hino humvikana inkuru z’abantu bakuze basambanyije abana ndetse buri mwaka abangavu basaga ibihumbi 20 baterwa inda zitateguwe.

Ibyo ariko biba agahomamunwa iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 kandi nabyo bikunze kumvikana mu bihe bitandukanye.

Ubusanzwe itegeko riteganya ko uwahamijwe gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa gusa hari imwe mu mirongo yatanzwe n’Urukiko rw’Ubujurire igaragaza ko hashobora kugabanywa igihano.

Mu 2021, Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare Ndayishimiye Emmanuel wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 11.

Uyu mugabo yaburanye yemera icyaha ndetse anagisabira imbabazi, ibyatumye ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu bijyanye n’icyo amategeko kuri iki cyaha ateganya.

Ndayishimiye yajuririye Urukiko Rukuru ariko ntihagira igihinduka ku mikirize y’urubanza nubwo yemeraga icyaha.

Nyuma yo kubona ko Urukiko Rukuru rumugumishirijeho igihano cya burundu yarongeye ajurira bwa kabiri mu Rukiko rw’Ubujurire yemera icyaha nk’uko yakemeye kuva mu Bugenzacyaha ndetse agasaba kugabanyirizwa igihano.

Uru rubanza rwaburanishijwe mu 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwasanze ntacyo uyu mugabo anenga imikirize ya mbere uretse kuba yarasabaga kugabanyirizwa igihano.

Ntibyari bisanzwe ko umuntu wasambanyije umwana uri muri icyo kigero ahanishwa igihano kitari igifungo cya burundu ari na yo mpamvu inkiko zabanje ari cyo zamuhanishaga kabone nubwo yemeraga ibyo aregwa.

Urukiko rw’Ubujurire rwaje kubona ko hari impamvu nyoroshyacyaha zishingiye ku kuba ari ubwa mbere akoze icyaha kuva mu bwana kuko yari afite imyaka 20 gusa.

Ibyo byatumye agabanyirizwa igihano akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 aho kuba burundu nk'uko yari yaragihanishijwe mu nkiko zabanje.

Ibi kandi byabayeho nyuma yo gushingira ku rubanza rwaciwe mu 2020 aho Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko igika cy’ingingo 133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo mu 2018 cyateshejwe agaciro ngo kuko kinyuranyije n’ingingo ya 29 n’iya 151 z’Itegeko Nshinga.

Urukiko rw’Ubujurire rwagaragaje ko agace k’itegeko kavuga ko igihano cyaba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha kanyuranyije n’ingingo ya 29 n’iya 151 z’Itegeko Nshinga kadakwiye guhabwa agaciro.

Nk’ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda igaragaza ko buri muntu wese afite uburenganzira ku butabera buboneye mu gihe iya 151 igaruka ku mahame y’ubucamanza.

Kuba ako gace karakuweho kubera ko kadafite ishingiro byatumye Urukiko rw’Ubujurire ruhanisha Ndayishimiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 aho kuba igifungo cya burundu.

Uwo ni umurongo Urukiko rw’Ubujurire rwanatanze ku manza nk'izo, rugaragaza ko iyo urukiko rusanze hari impamvu nyoroshyacyaha ku wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko, rushobora kuzishingiraho rukamugabanyiriza igihano.

Birumvikana ko kuri ubu nubwo uwasambanyije umwana ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu gishobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha cyane ko hari n’imanza zitandukanye zaciwe hagendewe kuri uwo murongo.

Nubwo bimeze bityo ariko Ingingo ya 49 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko Umucamanza atanga igihano akurikije uburemere bw'icyaha, ingaruka icyaha cyateye, impamvu zatumye agikora, uko uwagikoze yari asanzwe yitwara, imibereho ye bwite n’uburyo icyaha cyakozwemo.

Birumvikana ko mu kugena igihano Urukiko rudategetswe kugabanya igihano n'iyo haba hari impamvu nyoroshyacyaha, ahubwo rugena igihano mu bushishozi bwarwo nyuma yo kureba imikorere y’icyaha uregwa akurikiranyweho cyangwa uburyo cyakozwemo n’ingaruka cyagize.