Ubushinjacyaha bwari bwasobanuye ko Ndizeye yatanze indonke y’amafaranga ibihumbi 200 Frw, ashaka ko uwo muyobozi wa RIB amufungurira abantu babiri bari bafunzwe bakekwaho icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu kohereza amafaranga, Ndizeye yakoresheje umu-agent wa MTN ariko ahata ahamagara uwo muyobozi amubwira ko ari we uyohereje.

Ubushinjacyaha bwari bamusabiye igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni imwe, kandi ko amafaranga yafatiriwe agera ku bihumbi 200 Frw ashyirwa mu isanduku ya Leta.

Bwatanze ibimenyetso birimo amajwi arimo uregwa yiyemerera ko ari we wohereje amafaranga, ubuhamya bw’umuyobozi wa RIB mu Karere ka Nyanza ndetse n’umu-agent uregwa yakoresheje mukohereza ayo mafaranga.

Ndizeye we yaburanye ahakana icyaha icyaha aregwa cyo gutanga indonke ngo kuko atari kuyitanga ngo afunguze abantu atazi

Ku bijyanye n’amajwi yafashwe, yemeza ko atari aye, agasaba ko yagirwa umwere.

Nyuma yo gusesengura ubwiregure bw’impande zombi, Urukiko rwagaragaje ko ubuhamya bw’umuyobozi wa RIB muri Nyanza ushinja Ndizeye kumwoherereza indonke y’ibihumbi 200 Frw kugira ngo afungure abari bafunzwe, bufite ukuri kuko ubwo bushimangirwa n’amajwi yafashwe yumvikanisha uwo muyobozi, abaza uregwa niba ari we umwoherereje amafaranga undi na we akamwemerera ko ari we.

Urukiko kandi rusanga ibimenyetso byasesenguwe bigizwe n’ubuhamya, ndetse n’amajwi bihagije kugira ngo bishingirweho hemezwa ko Ndizeye Vedaste ahamwa n’icyaha cyo gutanga indonke kugira ngo abantu bari bafunzwe bafungurwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko kandi rusanga Ndizeye Vedaste agomba guhanishwa igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ingana n’amafaranga ibihumbi 800 Frw.

Urukiko kandi rwategetse Ubushinjacyaha gushyira mu isanduku ya leta amafaranga ibihumbi 200 Frw yafatiriwe.

Ndizeye yatawe muri yombi mu mwaka wa 2023 aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwaje gutegeka ko afungwa ariko ahita ajuririra icyo cyemezo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwaje gutegeka ko afungurwa agakurikiranwa ari hanze, bivuze ko mu gihe yajuririra icyo cyemezo, yakomeza kuburana adafunzwe kugeza igihe urubanza rubereye itegeko.

Uwatanze ruswa y’ibihumbi 200 Frw ku mukozi wa RIB yakatiwe gufungwa imyaka irindwi
Uwatanze ruswa y’ibihumbi 200 Frw ku mukozi wa RIB yakatiwe gufungwa imyaka irindwi