Ibyo bikekwa ko byabereye mu Murenge wa Mageragere, Akagari ka Kankuba, Umudugudu wa Nyarumanga mu Karere ka Nyarugenge.
Ku wa 17 Mata 2026, Hasingizwimana Gratien uzwi nka Seif, yatanze ikirego, arega umuturanyi we ko yamubwiye amagambo arimo ibikangisho ko azamuca umutwe afatanije n’umugabo we hanyuma akawumanika nk’uko baciye uwa Gaddafi.
Yasobanuye kandi ko amutuka amubwira amagambo mabi aho amwita mayibobo , akamwita ’umusangwisi’ ndetse no kumwita umwana w’Interahamwe, akamuvangura kubera idini rye asengeramo aho amwita icyihebe cya Boko Haram na al Shabab kubera ko ari Umuyisilamu.
Hasingizwimana kandi yanavuze ko uregwa amutuka ibitutsi nyandagazi kuri nyina, aho amubwira ko azamurisha imyanya y’ibanga y’umubyeyi we.
Uyu muturanyi we kandi ngo yayoboye amazi ava ku nzu ye akayayobora iwe akamusenyera urupangu ndetse ubuyobozi bukabimubuza ariko akabikora ubugira kabiri.
Ikindi ngo cyamubabaje ni ukuba ngo mu gitondo abyuka agasanga yajugunye amazirantoki mu rugo rwe.
Urega avuga ko atari ubwa mbere bibaye kuko no mu 2021 nabwo yamureze icyaha cyo kumutuka mu ruhame akagihamywa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku rwego rwa mbere.
Yanavuze ko uregwa amwangisha abandi baturage barimo n’abakozi baba baje gukora iwe, ababwira ko ari umuntu mubi kandi batagakwiye kuba bamuvugisha kuko ngo akorana n’ibyihe by’abayisilamu.
Nyuma y’iperereza ryakozwe, Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge uyu muturage busaba ko afungwa by’agateganyo.
Mu iburanisha, uregwa yahakanye ibyaha aregwa ndetse n’amagambo yakoreshejwe n’uregwa ahakana ko atigeze ayavuga, agasaba kurenganurwa.
Mu batangabuhamya harimo n’umuyobozi w’isibo y’aho abaregwa batuye, aho yahamije ko uregwa yakunze gukoresha amagambo mabi y’ivangura kuri Hasingizwimana, avuga ko ari Interahamwe yabyawe n’indi kandi ko asa n’abayobozi bari mu kazu ko kwa Habyarimana.
Urukiko rusanga ibyagezweho mu iperereza bihagije kugira ngo hakekwe ko uregwa yakoze icyaha cy’ivangura cyane ko atari ubwa mbere ahohoteye urega.
Rwategetse kandi ko uregwa akurikiranwa afunze by’agateganyo mu Igororero rya Nyarugenge mu gihe cy’iminsi 30.
Icyaha cy’ivangura giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 163 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo gihamijwe n’urukiko, umuntu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni imwe 1 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!